Kigali: Bismack Biyombo wo muri NBA yaje ariko ntiyakinnye
Kuri uyu mugoroba Stade yari yuzuye abafana ba Basketball, abenshi bari baje kureba Biyombo Bismack mu kibuga akina nk’uko bamubonaga kuri Televisions muri Toronto Raptors, batashye batishimye kuko batamubonye akina kandi bakanabona umukino utanogeye ijisho w’amakipe yari yatoranyijwe.
Bismack Biyombo ariko yavuze ijambo, imbere y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, yababwiye ko gukora cyane, kugira intego na discipline ari byo bizabageza ku rwego rwiza.
Bismack Biyombo uvuka i Lubumbashi muri Congo yabwiye abasore b’Amavubi U18 ya Basketball ko bafite amahirwe akomeye yo kuba bageze hano, ariko ko inzira yabo ikiri ndende bagikeneye gukora cyane ngo batere imbere.
Uyu mukino warebwe kandi n’abana batatu; Ivan, Ange na Ian ba Perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri wa Sport n’umuco Julienne Uwacu.
Biyombo uherutse kugurwa n’ikipe ya Orlando Magic yo muri Leta ya Florida yarebye umukino hagati y’ikipe yatoranyijwe ya Patriots n’ikipe yatoranyijwe yamwitiriwe.
Ni amakipe yombi yari agizwe n’abakinnyi cyane cyane ba Patriots, IPRC-South na IPRC-Kigali. Nta mukino ushamaje yerekanye, ndetse n’ubuhanga bwo gutera ‘Dunk’ babugeragezaga kenshi bikanga.
Warangiye abo ku ruhande rwa Patriots batsinze amanota 65 – 53 ya Biyombo All Stars.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wow!!! Am a great fan of Biyombo, I never stop watching his block against Lebron James in the last NBA East finals.
Thanks umuseke for showing him to us in our motherland
Holla Bball
Comments are closed.