Digiqole ad

Kigali: Baribaza icyo bazarya nyuma y'uko imvura ibononeye

I Kigali hose si i Nyarugenge, mu nkengero z’umujyi mu duce tw’icyaro abaturage batunzwe n’ubuhinzi bakozweho cyane n’imvura y’umurindi yaguye kuwa gatandatu nimugoroba.

Muri uyu murima ibishyimbo byari bikuru none ubu ni imbuga
Muri uyu murima ibishyimbo byari bikuru none ubu ni imbuga

Mukagahizi Veronique utuye mu murenge wa Kigali, Akagali ka Kigali inyuma y’ishyamba rya Mont Kigali ibishyimbo bye byari bikuru ariko aho byari bihinze ubu wagirango ni imbuga.

Ntabwo rwose ubu turi kwibaza icyo tuzarya mu minsi ije, aka karima sinari kuzakaburamo udushyimbo tujya ku isoko n’utwo kurya. None reba uko imvura yagenje.” Mukagahizi

Si uyu urira gusa kubera iyi mvura kuko benshi mu batuye aka kagali imyaka yabo yarangiritse ku buryo bugaraga bitewe ahanini n’amazi yaturukaga ruguru agakunkumura imirima yabo.

Mugema utuye nawe muri aka kagari umurima we w’urutoki ubu ngo nta nakimwe ategerejemo kuko byinshi byaguye bitarakomera.

Usibye kuba baragendesheje (cyera niko bavugaga bitewe n’ibintu imvura yagutwaye) aba baturage barataka ko mu gihe haguye indi mvura bari buze kuvirwa bikomeye kuko amahindu yagwaga yabatobaguriye amabati.

Imvura yaguye kuwa gatandatu bamwe mu bakuru twaganiriye muri kariya gace bemeza ko nta yindi barabona ifite ubukana nk’ubwo babonye kuri uwo mugoroba.

Muri aka gace k’icyaro ariko, Imana yakinze akaboko ntawahasize ubuzima nk’uko byagenze mu mujyi wa Kigali aho yahitanye abagera kuri bane.

Insina zangiritse cyane
Insina zangiritse cyane
Ibyari urutoki ruhinzemo n'utundi twaka byabaye nk'ishyamba rya pinusi
Ibyari urutoki ruhinzemo n’utundi twaka byabaye nk’ishyamba rya pinusi
Ibi ni ibirundo by'urubura byari bikigaragara kuri iki cyumweru
Ibi ni ibirundo by’urubura byari bikigaragara kuri iki cyumweru
Uru ni urubura abatuye aha bemeza ko rwabatobaguriye amabati
Uru ni urubura abatuye aha bemeza ko rwabatobaguriye amabati
Utugozi tw'ibijumba Mukagahizi yari yarashyize mu nsina twangiritse
Utugozi tw’ibijumba Mukagahizi yari yarashyize mu nsina twangiritse

 

Ku kabari ahitwa kwa Karaveri mu mudugudu wa Ruhango umurenge wa Kigali igisenge cyagurutse
Ku kabari ahitwa kwa Karaveri mu mudugudu wa Ruhango umurenge wa Kigali igisenge cyagurutse

Photos/ N Norbert

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mutubababrire hagire umunyamakuru unyarukira kugisozi mu mudugudu wa kanyinya aaho bita mu budurira.

    50% byamazu ibisenge byaragiye ndetse nabantu barapfuye ariko polisi mu mibare itangaza abo mu durira ntibarimo.

    Nabo nabo gufashwa bo ntibagira naho bahinga utwo bazigamye badukoresheje ahubwo basigara mu madeni.

  • mbega rwanda urazira iki? ko umbabaje.

  • aho umutindi yanitse ntiriva koko.Mana ubafashe

  • Imana ibafashe rwose gusa na Leta yakabaye ijyanayo ibyo kurya kuko barababaye.

  • bazabibona ibyo kurya, abarya se baba niko baba barahinze.

Comments are closed.

en_USEnglish