Digiqole ad

Kigali: Afungiye kuvuga ko Jenoside igarutse yahera ku muturanyi we

 Kigali: Afungiye kuvuga ko Jenoside igarutse yahera ku muturanyi we

Mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyrugenge, Alphonse Gahima Gakuru yatonganye n’umuturanyi we Chantal Iragena mukwa gatatu uyu mwaka ubwo ihene za Chantal zari zonnye umurima wa Gahima maze uyu abwira Chantal amagambo akomeye ubu amugejeje mu nkiko.

Gahima yahamwe n’ibyaha byo gukubita Chantal no kumubwira ko “Jenoside yongeye nanone ari we yaheraho”

Iragena Chantal yaramureze Gahima atabwa muri yombi. Mu nkiko yaburanye yemera icyaha akatirwa gufungwa imyaka icyenda, yajuririye uyu mwanzuro akatirwa imyaka ibiri.

Kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo, Gahima yagaragaye mu rukiko nanone ajuririra iyi myaka ibiri y’igifungo nk’uko bitangazwa na KT Press. Mu rukiko yongeye gusaba imbabazi z’ibyo yakoze asaba urukiko kugabanya iki gihano.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu yo kumugabanyiriza igihano kuko mu bujurire bwe bwa nyuma cyagabanyijwe nk’uko biteganywa mu ngingo za 72 na 89 z’igitabo cy’amategako ahana mu Rwanda.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Gakuru adakwiye kubabarirwa kuko atavuga ukuri kose ku byabaye n’ibyo yavuze icyo gihe.

Uyu mugabo ngo ntabwo yemera neza ko akwiye guhanirwa amagambo yavuze, abantu bumva, umushinjacyaha akavuga kandi ko nta burwayi bwo mu mutwe afite bwatuma avuga ibi.

Alphonse Gahima avuga ko we yiregura avuga ko atari agamije gushishikariza uwariwe wese kwica undi, ntihagire ibindi bisobanuro atanga.

Urubanza rwe rwimuriwe ku itariki 13 Ukuboza 2016 urukiko rufata umwanzuro ku gihano gishya.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha gihanwa mu mategeko y’u Rwanda

Ubushakashatsi ku kigero cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda mu 2015 bwagaragaje ko Abanyarwanda bakibona mu moko ku kigero cya 27,9%.

UM– USEKE.RW  

13 Comments

  • No mu Murenge wa Nyakabanda/Nyamirambo ibyo by’amoko birahari ariko abayobozi b’Ibanze n’ibisambo babaguria za mitzings bakicamatwi cga bakigira banyirantibindeba. Iyo abaturage bishyira hamwe bakagabanira mugenzi wabo mumafuti y’amoko, ntihagire ugira icyo ahingutsa wanabivuga bati ayo n’amatiku. Nyamara burya ibijya kuba bic’amarenga. Ucyuriye undi ati: Ese wowe wasigariyiki kuki utapfanye n’abanyu kirya gihe, murumva birimo iki? Cga washaka kuugura ahantu ngo wibonere inzira, bakakurwanya ngo utahagura, wabona mubakurwanyije aakuguranye kuko ari akazu cga ubutaka bw’akavukire, wamubwirango kuki wumvise ko ngiye kuhagura ukaba undwanyije, akagucyrira ngo: waguraga seeee, ugura mubutaka bw’abenewanyu? Ingengasi zo zirahari kandi babivuga ntacyo bishisha, washaka kuvugango n’amatiku, duhitamo kwicecekera tugatehereza amaherezo cga se nkuwo ukamurekana n’umutima we mubi kuko burya nta muntu ushobora gukuramo umuntu umutima mubi ngo umushyiremo umwiza, ntibishoboka. Burya turimo abakomoka kuri GAHINI n’ABELI. Ntakundi nyine tuzabana gutyo. Udafite uwo ubwira urinumira, kandi ngo agahinda ntikica ahubwo kagira mubi.

  • Ibaze nawe maze ngo ubumwe n ubwiyunge! Imana irinde u Rda gusa.

  • Hari umugabo umwe nzi ukora muri Brarirwa iKigali uherutse kubuza mushiki kuba yarongorwa nuwo badasangiye ngo ubwoko, amakuru yatugezeho avugako uwo mushiki we yatakambye ngo bamureke asange uwo akunda nyamara uwo musaza we ati rekareka ntabwo tuzagufasha kujya mu nzigo, nushaka kujyayo uzimenye. Ubwo se murumva abanyarwanda tugana hehe? Uwo mukobwa yararize ubu yarihanaguye yiyemeje kureka uwo musore bakundanaga kugirango adatatira ubwoko bw’umuryango we maze namwe mwarangiza muti ingengabitekerezo ni 27%? Bishoboka ukareba mu mitima y’abanyarwanda benshi ushobora guhita uhunga igihugu kuko bibitsemo ubugome bwinshi kandi biteguye kubushyira mu bikorwa igihe babona uburyo.Ese wumva umuntu utanya abakundanye yareka gukora iki igihe yabona urwaho abo badasangiye ubwoko? Ese nkuwo musore baramutse bamubonye akaho ntibamurigasura ra? Ibi mvuga si amakabyankuru byarabaye vuba aha, kandi naherutse reta ivuga ngo abakora ibikorwa nkibyo bajye bakurikiranwa kuko nabyo ari ingengabitekerezo kirimbuzi, ese nkuwo utanya abakundana mwumva yagakaniwe uruhe kowe arenze uyu Gahima?

    • Uwo mugabo ubuza abakundana kubana nawe yarakwiye guhanwa kuko urukundo ntirugira imipaka, Imana yaruremye ahubwo imugirire ubuntu akizwe kuko arwaye nabi. Umenya uwafungira abanyarwanda ingengabitekerezo hasigara impinja zikivuka gusa kuko mu moko yose usangamo abantu bifitemo urwango ruba ruri tayari guhutaza abo badahuje amoko.

    • @GATERA Anicet we, rwose warahemutse cyane kuba uzi neza ko uriya musore ukora muri BRALIRWA yabujije mushiki we gushyingirwa kubera ivanguramoko, hanyuma icyo kibazo ntukigeze ku babishinzwe. Kuba uzanye icyo kibazo hano mu itangazamakuru kandi nabwo utavuga amazina y’uwo musore, ntacyo rwose bitanga, ahubwo abenshi turabifata nk’amatiku cyangwa amazimwe.

      Iyo uba uri umunyarwanda muzima kandi nyawe uharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda, wakabaye waragiye gutanga ikirego mu nzego zibishinzwe uwo musore agashyikirizwa urukiko akaburana yatsindwa agahanwa by’intangarugero. Mu gihe mubona ibintu nk’ibyo mugaceceka muba muhemukira igihugu cyacu n’abanyarwanda bose muri rusange. Yaba umuhutu, yaba umututsi, uwo yaba ariwe wese, nta burenganzira na bumwe afite bwo kubuza mugenzi we gushyingira cyangwa gushyingirwa mu bwoko ubu n’ubu. Ibyo bintu rwose dukwiye kubyamagana kandi ubikora wese agahanwa n’amategeko nta vangura.

      • Icecekere sha! Hari ibyo ubona, ukabona byaba ari ukuvangira Leta, ukicecekera! Erega uwanga ko mushiki we ashyingirwa mu bahutu, wibuke ko aba agifite ibikomere by’ibyamubayeho. None se wavuza ibikomere kuregana? Maze jye hari n’umuhungu nzi wafunzwe habura iminsi 5 ngo ubukwe bube, bumaze gupfuba baramurekura, ariko baramwiyama! Ubu umukobwa ntiyatuje se? IByo byose ni ibikomere, ariko nko muri 2094, bizaba byaragabanutse! Izi generations zacu zarakubitise! Naho Kagame ntako atagize! Ahandi byarabananiye, ndavuga kunga abantu banyuze mu bihe nk’ibi byacu.

  • Ndabina inzangano namatiku uwabirekaa,ahubwo akigisha abanyarwanda kuba umwe? Kuki ntamututsi ndumva wafungiwe genocide? Cg ingengasi?bo ntibishe abahutu?

    • @kc niba hari umututsi wakugiriye nabi, cyangwa niba hari umututsi uzi neza ko afite ingengabitekerezo y’ivangura kandi ukaba ubifitiye ibimenyetso uzabishyikirize ababishinzwe maze urebe ko uwo mututsi batazamuhana. Ikibabaje kandi gitangaje ni uko usanga abahutu bavugira gusa mu matamatama, bakavuga bihishe aho kuvugira ku mugaragaro.

      Ingengabitekerezo y’ivangura-moko ntabwo ari umwihariko w’abahutu gusa, nibyo ko hari n’abatutsi bayifite, ariko niba abo batusti bafite iyo ngengabitekerezo y’ivangura ntawe utinyuka kubashyira ku karubanda, muragira ngo Leta ikore iki?? Ntabwo rwose mwarenganya Leta kuko idafite icyuma gipima mu mitima y’abantu kugira ngo ibe yamenya abatutsi bafite ingengabitekerezo y’ivangura-moko.

      • Abatutsi, Abahutu,kandi nta moko akiba mu Rwanda?????Nibutse umwarimukazi wafunzwe avuze atyo ngo ari kwigisha amateka. Ubanza n’ubu akirimo none na mwe mubisubiyemo. Mbiswa da.

  • Bajya baca umugani ngo bitangira ari amagambo bikarangira ari imirambo,niyo mpanvu ntawe ukwiye kwihanganirwa igihe yakoresheje amagmbo akomeye ndetse yuzuye urwango rukabije nk’ibyavuzwe n’uyu mugabo.

  • Ariko kuber’iki itangazamakuru rikunda guhishira abagizi ba nabi nk’abo? Ugasanga umuntu nk’uwo avugiye muruhame amagambo mabi yuzuye ubugome, barangiza bakamufotora bamuhishe mumaso, kuki atagaragazwa kugirango n’abantu bamwirinde? Iyo umuntu ageze aho avuga amagambo nk’ayo kumugaragaro, bivuze ko kwica ari ibintu bimworoheye. Kimwe n’abajura, ukumva umuntu yibye kandi arabyemera, barangiza bakamuhisha, muzaguma mubaduteze. Ariko buriya bamushyize kumugaragaro ashobora kugira ikimwaro cyuko yamenyekanye, ahari aho yakwihana cg agatinya. Uwo muturanyi w’uwo mugabo rero ntimugirengo azagira amahoro, akwiye gutabarwa kandi akishinganisha.

  • ngo abatutsi bishe abahutu?? murakicwa n’agahinda! babica se mwari mwaboroheye sha? nuwari kubikora sinamurenganya nawe ntago umuntu yaba yarakwiciye nyoko ngo ejo muhure ufite ububasha umurebere izuba! ahubwo abantu barihangana njye nari umuhutu amoko akibaho ark rwose ibyo abari bene wacu bakoze ndabigaya peee!!

  • Nimuvuga amagambo nk’aya, mujye mutanga n’,ibitekerezo by’uko igihugu cyacu cyazasohoka mu bibazo by’urusobe cyasigiwe na Genocide. Ayo moko muvuga asangiye ibibazo by’ubukene, malaria, ibyiciro by’ubudehe bisigaye bigurishwa, inzara, ruswa, ikimenyane….nibatiyunga ibyo bizabunga

Comments are closed.

en_USEnglish