Digiqole ad

Kigali : Abantu 40 000 barasuzumwa abandi bakingirwe Hepatite ku buntu

 Kigali : Abantu 40 000 barasuzumwa abandi bakingirwe Hepatite ku buntu

Umwe mu bakingiriwe kuri stade i Remera kuri uyu wa mbere

Gusuzuma, gukingira no gutanga imiti kuri Hepatite B na C biri gukorerwa muri Kigali; kuri Maison des jeunes Kimisagara, Stade Mumena Nyamirambo, ETO Kicukiro, ibitaro bya Masaka, Remera-Rukoma no kuri Petit stade i Remera. Abantu bari hejuru y’imyaka 45 barashishikarizwa cyane kuza kwisuzumisha kuko aribo cyane cyane bafite izi ndwara z’umwijima (B na C).

Umwe mu bakingiriwe kuri stade i Remera kuri uyu wa mbere
Umwe mu bakingiriwe kuri stade i Remera kuri uyu wa mbere

Ufite imyaka 45 kuzamura barabanza bakamusuzuma bagahita bamukingira, bakaguha fiche nyuma y’ukwezi ukajya kuri centre de sante bakubwira izaguha igisubizo ari naho ufatira urukingo rwa kabiri iyo basanze utaranduye.

Uri munsi y’imyaka 45 arakingirwa gusa bakamuha fiche iriho centre de sante azafatiraho urukingo rwa kabiri nyuma y’ukwezi n’urwa gatatu.

Uwo baha imiti ni uwo basanga ni uwo bazasanga yaranduye kuri iyo centre de sante bakazamuha imiti hakurikijwe ikiciro cy’ubudehe arimo.

Mu Rwanda indwara ya Hepatite  ifitwe n’abantu bagera kuri 4% nk’uko bivugwa na Dr Jean Damascene Makuza ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara zandurira mu maraso muri RBC.

Mu Rwanda hari abantu batari bacye bapfa bazize indwara z’umwijima na cancer yawo, ibi ngo ni ibigaragaza ko iyi ndwara ihari cyane mu Rwanda.

Dr Makuza avuga ko ariyo mpamvu RBC yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kurwaya izi ndwara z’umwijima bazisuzuma bakanzikingira ku buntu hagamijwe kizirinda kare.

Abantu bafite hejuru y’imyaka 45 nibo bafite ibyago byinshi byo kuba baranduye iyi ndwara kuko bavutse nta bushobozi buhari bwo kuyisuzuma ndetse n’ubwo kuyirinda buri hasi cyane kuko yandurira mu maraso.

Dr Makuza ati « Mu myaka 45 ishize wasangaga hari aho bakoresha urushinge rumwe, ubundi  ugasanga bateye umuntu amaraso batayasuzumye…abantu rero bafite iriya myaka bafite ibyago byinshi byo kuba baranduye Hepatite B, abandi bagira ibyago byinshi ni abakora uburaya, abaganga, abana bavuka ku babyeyi bafite hepatite… »

Hepatite B irakingirwa ariko nta muti wayo uhari imiti ihari ni igabanya ubukana naho Hepatite C ifite imiti iyivura nubwo ihenze ariko nta rukingo ifite.

Muri ubu bukangurambaga biteganyijwe ko buzitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 40 bazasuzumwa, bagakingirwa abanduye bagahabwa imiti, bikazarangira kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Abaturage bari baje gusaba izi servisi babwiye Umuseke ko ari ikintu kiza cyane kuba bari kuzihabwa ku buntu kandi vuba.

Ubusanzwe kwisuzumisha Hepatite B na C ni 50 000Frw, urukingo rumwe rwo rugura 8 700Frw.

Ubukangurambaga nk’ubu buherutse kubera no mu karere ka Muhanga.

Dr Makuza akangurira abanyarwanda kwisuzumisha no kwingiza izi ndwara z'umwijima kuko zihari muri iki gihe
Dr Makuza akangurira abanyarwanda kwisuzumisha no kwingiza izi ndwara z’umwijima kuko zihari muri iki gihe
Abari hejuru y'imyaka 45 barabanza bagasuzumwa
Abari hejuru y’imyaka 45 barabanza bagasuzumwa
Abantu batari bacye bitabiriye iki gikorwa
Abantu batari bacye bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa kizamara icyumweru
Iki gikorwa kizamara icyumweru

 

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish