Digiqole ad

Kid Gaju abona itangazamakuru nk’inzitizi muri muzika ye

 Kid Gaju abona itangazamakuru nk’inzitizi muri muzika ye

Kid Gaju na Cindy bakoranye indirimbo bise Gahunda

Nyuma yo kwibura mu marushanwa ya PGGSS ya gatanu  Kid Gaju aratunga agatoki itangazamakuru kumubera imbogamizi ya mbere ituma ibikorwa bye bitagera kure.

Kid Gaju na Cindy bakoranye indirimbo bise Gahunda
Kid Gaju na Cindy bakoranye indirimbo bise Gahunda

Kid Gaju wamenyekanye mu ndirimbo nka “Mama bebe”,  “Agatabi”, “Gahunda” yakoranye na Cindy wo muri Uganda nizindi ni umwe mubahanzi babuze amahirwe yo kugaragara muri ririya rushanwa.

Kid Gaju yabwiye Umuseke ko kutibona mu irushanwa nka ririya imbogamizi abona ituma utahagera ari itangazamakuru ridaha agaciro ibihangano bye.

Ati:”Nibyo sinagize ayo mahirwe,gusa inzitizi ya mbere ngira ni itangazamakuru ritajya ribona ibintu nkora ngo ribihe agaciro karyo bityo ntibigere kure

Kid Gaju ubu avug ako ari gutegura amashusho y’indirimbo ye yise “It’s ok” yakoranye na Urban Boys ndetse ngo uyu mwaka uzarangira asohoye Album ye ya mbere.

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • pole

Comments are closed.

en_USEnglish