Digiqole ad

Kicukiro: Umuyaya yafatanywe uburozi yahaga ba nyirurugo ngo ‘bamukunde’

 Kicukiro: Umuyaya yafatanywe uburozi yahaga ba nyirurugo ngo ‘bamukunde’

Mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, umuyaya witwa Victoria w’imyaka 27 wakoraga mu rugo rwa Harerimana, kuri uyu Gatanu yafatanywe uburozi yemera ko yabuhaga sebuja na nyirabuja witwa Mukeshimana.

Uyu mukobwa yemereye polisi ko ubwo burozi yari yarabuhawe na nyina ubu utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo.

Ukekwaho gutunga uburozi ngo yabuhaga Sebuja na Nyirabuja kugira ngo bamukunde nk’umwana wabo.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yafatanywe buriya burozi kandi akaba yemeye ko yabushyiraga mu biribwa ariko agashyiramo duke duke.

Yasabye abakozi bo mu rugo n’abandi muri rusange kujya bakora akazi kabo n’umutimanama wabo kandi bakirinda ibikorwa bigayitse biganisha ku cyaha.

Ati “Urabona ko yashowe mu gikorwa kigayitse kijyanye n’imyumvire nakwita ubujiji none agiye kubiryoza. Birinde ababashuka igihe bagiranye amakimbirane n’abakoresha babo begere inzego zibishinzwe bikemurwe.”

Ukekwaho kiriya cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikondo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ndumva ari ugushaka irindi zina ritari uburozi, niba koko ibyo yabahaga byari bigamije ‘guhabwa care’!
    Hhhhhhhhh

    • Nibyo rwose UBUROZI butuma abantu bagukunda bubaho.Ngewe nzi neza umu Afande mukuru witwa Kalisa Baptist (Superintendant) umugore we yashakiye uburozi ngo amukunde yange benewabo.Byaciyemo neza kubera ko nta mwene wabo ujya akandagira iwe.Iyo ahageze,umugore we amuhisha mu cyumba,akabwira bene wabo ko adahari yagiye muli mission.Iyo bamuhamagaye ntabitaba.Gusa ibyo birozi umugore yamuhaye byatumye Afande areka akazi.Yibera imuhira.Bene aya marozi akorana n’aba Dayimoni kandi akora neza.Tujye twemera ko amadayimoni abaho kandi agirira nabi abantu.Na Yesu ubwe yemeje ko amadayimoni abaho,adusaba kuyirinda.

      • Aha harimo n’isebanyabuhanga??

  • Ibi bintu bireze mubakozi nge maze gufata abakozi 2babinkora. Ahubwo abakoresha mujye mubisuzuma. Nge mutuma Ku isoko ngasuka igikapu cye nkareba ibirimo. Ubikoze ahari uba umwerekako ntakizere umufitiye ntiyakora neza.

  • Ariko ibi bintu by’amarozi bireze cyane cyane ku bakobwa bakorera abandi, i rubavu bigeze gufatana umukobwa w’umwangavu afite akabido yabikaga mo i nkari ngo yazivangaga n’ifu akazishigishamo igikoma akagiha umwana ashinzwe kurera, abajiwe icyo yashakaga kugeraho, ngo abakoresha be bamubwira nabi,

  • Kwita umuntu umuyaya biragayitse bimutesha agaciro tuge tuvuga wenda umukozi wo murugo.

  • Ba koresha muge mufata neza abakozi banyu,umuntu ufite ubuzima bwawe n’abawe mu nshingano ze aba akomeye.Umuyaya cg ababoyi ni amazina atesha agaciro umukozi.

  • Data umukozi wese nk umwana wawe cg mushiji wawe, bizatuma yiyumvamo ko ari mu rugo iwabo nta bugome, nta mujinya, nntakwigunga, nta gitekerezo kobi azagira.

  • Fata umukozi wese nk umwana wawe cg mushiki wawe, bizatuma yiyumvamo ko ari mu rugo iwabo nta bugome, nta mujinya, kwigunga, nta gitekerezo kobi azagira.

Comments are closed.

en_USEnglish