Digiqole ad

Kicukiro: Abaturage bafashe uwabamburaga yiyita umukozi w’Akarere

Abaturage bo mu mudugudu wa w’Umurava akagari ka Nyakabanda umurenge wa Niboye akarere ka Kicukiro, bafatanyije na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2014 bataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Aimé Emmanuel w’imyaka 34, wafatiwe mu cyuho ashuka abacuruzi ko ari umukozi w’Akarere ka Kicukiro, akababwira ko ari kureba ko bafite ipatanti cyangwa ko bacuruza amashashi, hanyuma aho asanze bafite ibicuruzwa biri mu mashashi akabaka ruswa ngo atabafungisha.

Umutekamutwe wafatiwe Kicukiro
Uwafatiwe ku Kicukiro avuga ko akora mu karere

Ubusanzwe uyu Nsengiyumva yavukiye mu kagari ka Nyagahinika umurenge wa Kigeyo akarere ka Rutsiro, akaba yari atuye mu kagari ka Gako umurenge wa Rusororo akarere ka Gasabo nk’uko aya makuru atangazwa na Polisi y’u Rwanda abyemeza.

Kugirango afatwe, amakuru yatanzwe n’abagize komite zo gucungira umutekano nabo bakaba bari babibwiwe n’ umumotari witwa Uwimana Emmanuel w’imyaka 23, aho agira ati:”Naje mpamagawe n’umugenzi ngo mutware,  mpageze nsanga umucuruzi witwa Dusabimana Emeritha avuga ko mu iduka rye haje umuntu akamusaka avuga ko ari umukozi w’Akarere ka Kicukiro, ko arimo kugenzura Ipatanti no kureba niba nta mashashi bacuruza, asanzemo isukari iri mu mashashi, amwaka ibihumbi 50 kugirango amubabarire”.

Uyu mumotari yahise akurikira uyu ukekwaho ubutekamutwe kuko yari agiye no mu rindi duka, amubajije ikarita y’akazi arayibura, nibwo hayise ahamagara abagize komite zo kwicungira umutekano bo muri uwo mudugudu, nabo bahamagara Polisi imuta muri yombi.

Nsengiyumva akimara gufatwa, yahise yiyemerera ko atari umukozi w’Akarere, yemera ko yakangaga aba bacuruzi ngo arebe ko yabona amafaranga yo kujyana nyina kwa muganga kuko ngo yabuze ubundi bufasha.

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yatangaje ko Nsengiyumva wafashwe ashuka abaturage yiyitirira umurimo adakora atari ubwa mbere yari afatiwe iki cyaha, kuko nyuma yo gufatwa yasanganywe urupapuro yafunguriweho ku itariki ya 30 Mata 2014.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP)  Anastase Karango, yatangaje ko iperereza rikomeje kugirango niba hari abandi bari inyuma y’ubu bwambuzi bushukana nabo batabwe muri yombi bashyikirizwe ubutabera.

Yasabye kandi abacuruzi kujya baka ikarita y’akazi umuntu uje ababwira ko ari mu kazi kandi batamuzi cyangwa atambaye imyenda y’akazi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko mana tabara uru Rwanda! ubu ni ubukene bubimukoresha cg ni ubutekamutwe yifitiye.Ubu ejo aza avuga ko ari gahunda yo kwishakira imirimo,bravo kuri uriya mu motari watabaye.

  • Ndabona yari yashoboye kwihangira umurimo da ni uko yafashwe ataragwiza.Ubwo iyo atinda gufatwa akaba umukire yari kuzajya avuga ko abatakize batazi gukora ko ari abanebwe.

  • Nonese ko muba mumuhishe mumaso kweli ubwo twe twamumenya gute ngo nanafungurwa tumwirinde???? mwagaragaje mumaso h’umupolisi nkaho ariwe gisambo? Ibi sibyo rwose! ko muba mwamaze gutangaza amazina ye isura yo muyihishira iki? iza ba kizito se bo ko mutazihishe ra?????

  • Bajye bagaragaza mu maso y’ ibisambo kabisa kugirango tubimenye. Uyu mumotari azaze i Gitwe muri BWERAMANA/RUHANGO adufatire abitwa ba MUSHINWA na WILLIAM alias MAWILI bakora ibirenze iby’ interahamwe zakoraga izuba riva. Abaturage bimaze kuturenga. Bamaze gutera abantu iseseme. Abandika inkuru muzandike kuri aba bagizi ba nabi babiri wenda ugutabaza kwacu kwazumvikana. Iyi message ntimuyinyonge plz!

  • Uyu musore nawe siwe mumubabarire, ubundi mushishikarize abaturage gushishoza 

  • ko bamupfutse amazuru se , hali abandi biba atali abanyarwanda !!! MUJYE MUREKA BAGARAGARE !!! EJO SE NTARABA YAREKUWE !!!

    • arikose uyumuntu ko numva yari yihaye akazi ko mukarere kandi ibyo yagenzuraga ko numva bifite ishingiro ahubwo bamuha ikarita yakazi ubundi agakomeza agakora akazi

  • yayaya!!ntimukamuhishe rwose,Ntampamvu yo kumuhisha kandi yakoraga ibinyuranyije n’amategeko.

  • Ariko murabona di!mu mupfukure se nyine tumumenye.ariko yari yambaye agakoti keza da weya nku mukozi wa karere koko!

  • haha ariko ni umuhanga murabona ukun tu yari yambaye neza, gusa yari yihangiye umurimo nuko yahuye nibyago agafatwa!!!1

  • aliko akabaye icendwe ntikoga koko, umuntu nkuyu abataramara ibyumweru bibili afunguwe doreko yarafite ivyemezo vyogusohoka muli gereza le30/4/2014, agatinyuka akaba arongeyandi marorerwa, murumvuwomuntu aziera abamuzima koko? kandubwo ejobundi barongera bamufungure, nzabandora amaherezo yibyobintu

Comments are closed.

en_USEnglish