Digiqole ad

Kibilizi na Gatenga bunze ubumwe mu kunoza serivisi mu bukungu

Abayobozi bafite aho bahurira no gucunga imari ya rubanda cyane amafaranga mu murenge wa Kibilizi wo mu Karere ka Nyanza baremeza ko gusurana hagati y’inzego byafasha kunoza serivisi.

Abayobozi ba Gatenga baganira n'abo mu murenge wa Kibilizi
Abayobozi ba Gatenga baganira n’abo mu murenge wa Kibilizi

Intumwa z’umurenge wa Kibilizi zikaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe zarakoreye urugendo shuri mu murenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwihugura mu bijyanye no gucunga umutungo wa rubanda.

Ni uruzinduko rwaranzwe no kungurana ibitekerezo hagati y’abayobozi ba Gatenga n’intumwa zari zaturutse mu murenge wa Kibilizi ku bijyanye n’imikorere umurenge umwe urusha undi.

Mu gihe byakunze kuvugwa ko mu mirenge yo mu byaro byinshi ubuyobozi buhatira abaturage kwitabira gahunda za Leta ku ngufu, rimwe na rimwe hagafatirwa amatungo yabo cyane iyo harimo nko gutanga amafaranga, urugero nka mituweli (mutuelle de Santé) n’andi mafaranga aba asabwa umuturage, habayeho kuganira uburyo bwiza bwo kwaka abaturage amafaranga habayeho kubasobanurira.

Nk’uko byatangajwe na Sixtbert Nzaramyimana wari uyoboye intumwa zo mu murenge wa Kibilizi akaba ari umucungamari muri uwo murenge ndetse anungirije umuyobozi w’akanama gashinzwe gucunga imari ya rubanda (Public Finance Management), avuga ko bungutse uburyo bwo gushaka amafaranga binyuze mu mikoranire myiza n’urugaga rw’abafatanya bikorwa mu iterambere (JADF) bakorera mu murenge wabo.

Nzaramyimana Sixtbert avuga ko yashimye uburyo umurenge wa Gatenga ukoramo raporo y’imikorereshereze y’imari binyuze mu buryo bwa Smart FMS bwifashisha ikoranabuhanga. Ubu buryo bukaba bwerekana neza uko amafaranga yasohotse bityo bikaba bigoye ko habaho inyerezwa ry’umutungo.

Ku ruhande rw’umurenge wa Gatenga nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Mugabo Alexis ngo gusurana ni ugufasha abandi kwiga bityo ngo bigomba guhoraho.

Mu bijyanye no gukoresha neza amafaranga ya Leta, umurenge wa Gatenga ngo ukorera mu mucyo ku buryo ibyemezo bifatwa habanje kubaho ubugishwanama. Uburyo bwo gushaka amafaranga nabwo ngo muri Gatenga bakorana cyane n’abasoreshwa babasobanurira ibijyanye n’amategeko yahindutse mbere yo ku basoresha. Ayo masomo rero ni nayo yahawe abakorera mu murenge wa Kibilizi wo mu Karere ka Nyanza.

Mugabo Alexis ati “Nashimye uburyo Kibilizi isura indi mirenge ikabagira inama. Twese tugomba gufatanya kuko dusenyera umugozi umwe.”

Uyu mubano utangiye hagati y’umurenge wa Kibilizi wabaye uwa kabiri mu mihigo mu karere ka Nyanza n’umurenge wa Gatenga wabaye uwa mbere mu Karere ka Kicukiro kabaye akambere mu kwesa imihigo, watangiye bisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza na mugenzi we wa Kicukiro.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish