Kibangu: Abaturage barasaba Leta kubagoboka ikabaha umuhanda
Abaturage bo mu Murenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga barasaba inzego zo hejuru za Leta kubaha umuhanda kuko ngo Akarere kabatereranye, kandi ngo kuba badashyikirana n’utundi duce kubera imihanda mibi bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi.
Abatuye uyu murenge ngo n’ubwo bahinga bakeza kandi bakorora, ntibihagije kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza.
Imwe mu mbogamizi kandi bavuga ko ibakomereye ni imihanda mibi, kuko kugira ngo ibyo bejeje bigere ku masoko cyangwa bahahe ibyeze ku masoko y’ahandi bibagora cyane.
Ngagijimana Philbert , ni umuturage w’uyu murenge yatangarije Umuseke ko kuba nta muhanda mwiza bafite bibagiraho ingaruka zinyuranye cyane cyane mu buhahirane n’utundi duce.
Ati “Uyu muhanda tuwubonye byadufasha mu iterambere yaba muby’ubukungu, uburezi n’ibindi.”
Akomeza avuga ko agace bita Umujyi wabo, ari naho hubatse ibiro by’umurenge gafite imihanda ibiri igahuza n’imihanda minini ya kaburimbo, harimo umuhanda ugera mu Ngororero (15km), n’ugera Rugendabari (23km).
Ngo ntibanenga kuba Akarere katagerageza kububakira imihanda ariko iyo kubaka y’ibitaka ni mibi kuburyo nta modoka zemera kuyinyuramo, ibyiza ari uko kabubakira umuhanda wa kaburimbo cyangwa uw’amabuye.
Mugenzi we Ngarukiyurwanda Felicien, we avuga ko anenga ubuyobozi kuba budafasha abaturage kumva akamaro k’imihanda yabo kuko ngo babaye babyumva banitundira amabuye bakikorera imihanda.
Agira ati “N’iyo twari dufite yarangiritse abaturage basigaye bayihingamo, umuhanda uduhuza na Ruhengeri, uturutse ahitwa Cyome kugera kukiraro cya Urujye barahahinze, umuhanda wakozwe mu myaka ya za 40.”
Abaturage bavuga ko imodoka ibatwara arimwe inyura Rugendabari, nayo ngo ihaguruka saa kumi n’ebyiri za mugitongo, ikagaruka nimugoroba, ngo iyo igusize uba usabwa gutega moto ya 2500 ikakugeza Ngororero ukabona gufata imodoka.
N’ubwo ngo ibafasha mungendo ariko bayijyamo bifite ubwoba n’impungenge z’ubuzima bwabo kuko ipakira abantu igakabya.
Umwe muri bo ati “Tujya tuvuga ko taxi yacu itajya yuzura, ni ubuvandimwe uvuga uti nimusiga arataha ate? Uretse Imana yonyine irinda ubuzima, ubuzima bw’abantu bayigendamo buri mu byago kubera ukuntu iba ipakiye.”
Umurenge wa Kibangu, ni umurenge ugizwe ahanini n’imisozi miremire kandi ihanamye, uhana imbibe n’Akarere ka Ngororero.
Iyo uri kuhagenda wibaza uko abaturage bo muri ibi bike babayeho kuko uretse amashyamba n’intoki nazo nkeye ubundi ubona igice gihingwa cyangwa gishobora guhingwa aricyo gito.
Abatuye mu midugudu ni mbarwa, ibikorwa remezo kuhagera ntibyoroshye kubera imiterere yaho.
Ariko abaturage babashije kwiyakira babyaza umusaruro ibyo bafite, bakora ingomero z’amashanyarazi, bafite amazi aturuka mu misozi, ubukungu bwabo bushingiye ku guhinga no korora.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
Photo/V. Kamanzi
0 Comment
Rwose nukuri uriya muhanda urakenewe, ugakorwa vuba abaturage bakava mubwigujye.kuko igihe cyose uzaba utarakorwa iterambere ryabo rizakomeza kuba inzozi.buri muntu wese uhatuye usanga aba yibaza ati ese koko ubu harigihe kizagera tukabona umuhanda? tugatera imbere nkabandi bose.umuntu akabyibaza guhera mubwana akazarenda yitahira ntawo abonye.abaturage baho usanga bavuga ko hari igihe bagira Imana Perezida wa repubilika ashobora kubazamurira ibyishimo mumitima yabo impundu zikavuga maze iterambere rigahinda nyuma yimyaka myinshi cyane.
Abaturage batuye muli kariya karere bararenganye cyane, Imihanda yose yarangilitdse ntiyigeze isanwa. Ntibyumvikana ukuntu abategetse ba akarere batageza ikibazo gikomeye kuliya ku butegetse bubishinzwe byo hejuru. Ese abo bategetsi ntasoni bibatera iyo badashobora kubona uburyo bagera kubaturage bitewe ni ikibazo cy imahanda? mwe gusebya igihugu cyacu mutagaragaza ibibazo by abaturage, dore ko Nyakubahwa Perezida Kagame aliwe wagowe, ibibazo byose mushaka ko aliwe ubikemera? mwakwiye kwegura abashoboye kugendana ni igihe bagakora abaturage bakamererwa neza.
Ko mutavuga hejuru ku ndiza aho abaturage batagira aho bashariza (charging) za telephone leta ikwiye kureba ukuntu yahageza umuriro atari ibyo hazaguma gusubira inyuma cyane sinzi niba izi comments hari abayobozi bazisoma kuko hakeneye umuhanda n’amashanyarazi.
Ubwo muravuga nangwa nabi i Kibangu uwakubwira abo mumurenge wa Nyabinoni, ntamodoka nta moto ntanamba, bajya gutegera Ngororero bagenze amasaha 5 ngo bagereyo. Kandi ako gace kabaho nta Perezida wari wagasura tukaba twisabira RUDASUMBWA PEREZIDA WACU KAGAME ngo azihangane ahagere wenda nibwo ibibazo byacu byakumvikana, kuko ahantu hatagira umuriro ntihagire umuhanda wakwibaza niba ari mu Rwanda. Ikindi nibajya bajya guhigura imihigo bazajye bagera ahahantu.
Abanyamakuru Imana ijye ibayobora buri munsi kuko uriya muhanda iyo uwujyenzemo wibaza niba hari imodoka iwucamo bikakuyobera, ariko rwose abayobozi batabare bariya baturage kuko bitabaye ibyo mugihe gito kariya gace kazahinduka uru ndi rwanda , nyamara kavamo namabuye yagaciro menshi dore ko kubera kubura umuhanda bakorera mukavuyo kuko ubuyobozi bubishijwe nabo bagira ubute bwo kwerekera hariya hantu.
Ikibabaje, aka karere kacu kagize intumwa za Rubanda, halimo uwitwa Gasana. Uwamubaza icyo yamaliye abaturage mu gihe yali Député yakibona ? Yabavugiye iki ? Ikindi kibazo, amatora y’abadepite ali hafi. None se koko birakwiye ko abaturage dutuye aka karere tuyitabira mu gihe tubona ntacyo batumaliye ? kandi twanze kuyitabira bavuga ko tulimo kugoma ku butegetsi ? None se ko ntacyo butumaliye ? Ibintu ni mpa nguhe, ubutegetsi nibudufashe natwe tubuyoboke tubukorere.
Sibonyiyo.
Namwe ntimugakabye!!! Kuko rero mugira abanyamakuru rero bazi kubabariza mukagirango nimwe mubayeho nabi cyane kurusha abandi. Ubwose niba ari impuhwe ko utavugiye abatuye nyabinoni, rongi, … Muravuga ngo batega moto ya 2500 kugirango bagere kumuhanda wa kaburimbo kdi hari abatanga 6000 cg 7000 maze mukavuga!!!! Mujye mumenya ko u rda rukennye byose ari agusaranganya
Ni ukuri iwacu twararenganye. Ese ko muvuga imihanda mukibagirwa amashanyarazi? Iyo Bourguet atajya kuhashyira ruriya rugomero tuba tumeze dute? Nyamara ahandi uhasanga ibyangombwa fatizo: imihanda ihoramo amashini ahuha n’akatsi kajyamo, amashanyarazi, ibitaro…. Harrya Tuzira iki Leta natwe ni itwibuke idushyire muri gahunda zidufasha hutera imbere nk’ahandi.
Calpe avuze ikintu ngo ntamuperezida urahagera, binyibutsa ko ngo Kinani yari yaravuze ngo bahatere ishyamba ry Pinusi hose.
Comments are closed.