Digiqole ad

Kenya: Umuriro ukomeye wafashe ikibuga cy’indege cya Nairobi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Ikibuga cy’indege cya Nairobi byabaye ngombwa ko gifungwa nyuma y’uko inkongi y’umuriro ikomeye ifashe aho abagenzi bashyikira.

Ku kibuga cy'indege abantu barareba iby'uyu muriro

Ku kibuga cy’indege abantu barareba iby’uyu muriro

Saa kumu n’imwe za mugitondo nibwo iyi nkongi yafashe ikibuga cy’indege, itsinda ryo kuzimya umuriro ryari rikirwana nawo kugeza saa mbili z’igitondo cy’uyu wa gatatu nkuko bitangazwa na Dailynation.

Perezida Kenyatta Uhuru yageze ku kibuga cy’indege wkirebera ibyabaye mukanya saa tatu z’igitondo.

Mutea Iringo umwe mu bayobozi ba Kenya yatangaje ko iyi nkongi ikomeye cyane ariko kugeza ubu nta muntu yahitanye cyangwa ngo ikomeretse, ibi byemejwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Police ya Kenya Inspector General David Kimaiyo.

Ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport ari nacyo kinini muri Kenya kibasiwe n’iyi nkongi cyahise kiba gifunzwe.

Indege n’abazikoresha ubu bari gukoresha ikibuga cy’indege cya Mombasa na Eldoret mu majyepfo ya Kenya.

Jomo Kenyatta International Airport ni ikibuga cy’indege gikoreshwa cyane muri aka karere mu guhuguza indege ziva n’izigana ku mugabane w’Uburayi, mu burasirazuba bwo hagati na Aziya.

Kuri iki kibuga cy’indege isoko ryacyo (Duty free) riherutse kwamburwa abari barifite b’abahinde. Ikintu cyakuruye umwuka mubi cyane muri Nairobi.

Umuriro wari mwinshi cyane

Umuriro wari mwinshi cyane

Abazimya umuriro bamaze amasaha atatu bahanganye nawo

Abazimya umuriro bamaze amasaha atatu bahanganye nawo

Ifoto yafatiwe mu muhanda werekeza ku kibuga cy'indege cya Nairobi ari nacyo kinini muri Kenya

Mu mujyi babashaga kubona iyi nkongi yari ikomeye

Photos/Internet

UM– USEKE.RW

en_USEnglish