Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli
Umugabo witwa Samson Lebene w’ahitwa Baringo mu majyepf ya Kenya yitabye urukiko kuri uyu wa kane aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemaguye nyuma y’amahane n’ubushyamirane byavuye ku mpano zo kuri Noheli biteguraga.
Uyu mugabo bivugwa ko ngo yagize umujinya kubera uko umugore we yamubazaga impano ategurira abana babo umunani kuri Noheli.
Sylvia Lebene umukobwa wabo yavuze ko amakimbirane yatangiye kuwa kabiri nijoro.
Ati “Mama yabazaga Papa gahunda adufitiye muri iyi minsi mikuru ndetse niba hari impano azatugurira.
Kuwa gatatu mu gitondo uyu mugabo ngo yohereje abana kuvoma mu kiyaga cya Baringo.
Sylvia ati “Twabona byarangiye. Tujya kuvoma nk’uko babidutegetse tugarutse dusanga abantu benshi cyane mu rugo twibaza icyabaye
Dukomeje dusanga Mama wacu yapfuye atemaguwe. Umubiri we uri mu mbuga huzuye amaraso. Ariko data we yari yacitse atari aho.”
Ikinyamakuru Nation kivuga ko amakuru cyahawe n’abaturage ari uko Samson Lebene asanzwe ari umugabo utagira amahane ariko uhora acecetse cyane kandi udasabana n’abandi.
Mu mico y’aha hantu ngo umugabo wishe umugore we aba avumwe ndetse ntashobora kongera kwakirwa mu muryango w’abatuye hano.
Uyu mugabo ariko ntiyahiriwe no guhunga kuko yatawe muri yombi ejo kuwa gatatu nijoro ndetse kuri uyu wa kane ahita agezwa imbere y’ubutabera ashinjwa kwica uwo bashakanye.
UM– USEKE.RW