Digiqole ad

Kenya: Uhuru Kenyatta yatorewe kuba Perezida

N’ubwo ashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi, kugeza ubu amajwi amaze gutangazwa na komisiyo yigenga y’amatora aragaragaza ko ari we Perezida mushya w’igihugu cya Kenya.

Uhuru Kenyatta
Uhuru Kenyatta

Ni amajwi y’agateganyo kuko umwanzuro ntakuka ku muntu uzayobora iki gihugu cya Kenya azatangazwa bidatinze; gusa mu buryo bw’agateganyo niwe ugaragarako azayobora Kenya nk’uko Komisiyo ibishinzwe yabyemeje kuri uyu wa gatandatu.

Kuri we n’abamushigikiye n’ibyishimo by’akataraboneka ariko kandi n’agahinda kuri mugenzi we Raila Odinga, utashimishwe n’uko yatsinzwe aya matora.

Ibyo byagaragaye nyuma yo gutangaza ko uyu muhungu wa Jomo Kenyatta wabaye perezida wa mbere wa Kenya ariwe wegukanye intsinzi y’agateganyo. Abamushyigikiye biroshye mu mihanda bishimira iyo nsinzi, mu gihe aba Raila Odinga bo bavugaga ko amatora atabaye mu mucyo.

Uyu mugabo uri mu bakize muri Afurika yagize amajwi 50.03% naho Raila Odinga agira 43.28%.

Kenyatta w’imyaka 51 wari usanzwe yungirije uwo yarushije muri aya amatora (Odinga) ni we ubaye uwa mbere utsinze amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kenyatta ufite izina ribanza ry’igiswahire (Uhuru) risobanura ubwisanzure yatowe n’abantu basaga miliyoni 6,173,433 kuri miliyoni 12,338,667 z’abatoye, ibi bikaba aribyo birimo kumuganisha ku ntsinzi ishobora kuzaba ntakuka.

Uhuru Muigai Kenyatta yerekana icyemezo cyerekana ko yegukanye intsinzi. Photo: RED Pepper
Uhuru Muigai Kenyatta yerekana icyemezo cyerekana ko yegukanye intsinzi. Photo: RED Pepper

William Ruto nawe ukurikiranwa na ICC akekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu, yavuze ko yishimiye cyane icyizere mugenzi we yagiriwe n’abanyakenya batari bake.

Kugeza n’ubu ariko, Raila Odinga ntaremera ko yarushijwe na Kenyatta ndetse ngo amajwi y’uzayobora Kenya natangazwa burundu, Kenyatta agakomeza kwegukana intsinzi, Odinga azahita agana iy’ubutabera.

Salim Lone, Umujyanama wa Odinga watowe n’abasaga miliyoni 5,340,546 yavuze ko amatora atakozwe mu mucyo ndetse yemeza ko bazajyana ikirego mu rukiko rw’ikirenga ariko kandi ngo barasaba n’abari babari inyuma gutuza ntibateze imidugararo.

Ibi yabivuze bitewe n’uko mu mwaka w’2007 abantu basaga 1200 bapfuye kubera ubushyamira bw’amoko aho abari bashyikiye Odinga n’abari bashikiye Mwai Kibaki batabivugagaho rumwe.

Nyama ariko hari abasizoye, bakomeje kuvuga ko biteguye no gupfa mu gihe Odinga atariwe utorewe kuyobora Kenya.

Joshua Owino wo mu bwoko bw’aba-Luo nka Odinga, utuye mu gice cy’uburengerezuba bwa Kisumu ahabereye ubwicanyi cyane mu myaka itanu ishize, aganira n’Ibiro Ntamamakuru by’Abafaransa dukeshya iyi nkuru yagize ati “Ibi ntitwabyera, twiteguye no gupfa, twiteguye ikintu cyose cyatubaho”.

David Onyango w’umumotari nawe ntiyashimishijwe n’intsinzi ya Uhuru Kenyatta. Yagize ati “Ntabwo twakongera kwihanganira imyaka 10, kuki hakomeza kujya hayobora ubwoko bumwe?”

Nibiramuka byemejwe ko Kenyatta ariwe Perezida wa Kenya azungirizwa na William Ruto w’imyaka 46, gusa bose barashakishwa n’urukiko rwa ICC, abantu bakaba barimo kwiba uko bizagenda.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MUBA MWARAVUKANYE IMBUTO
    UBWO NABAZAGUKOMOKAHO BAZAYOBORA
    KOMERA TURAGUSHYIGIKIYE

  • Abantu bake b’inyangamugayo kandi bashyira mu gaciro nibo bonyine bashobora kwemera ko batsinzwe amatora.kuba Odinga atemeye si igitangaza.urebye amajwi Kenyatta yaronse ubona ko ntakwiba kwabayeho.njye mbona odinga akunda ubutegetsi kurusha uko akunda kenya n’abayo.None se iyo aza kuba ahangayikishijwe n’igihugu cye muri 2oo7 yari gushora rubanda muri ziriya mvururu zambuye benshi ubuzima batazi n’icyo barwanira?Hari uburo bundi yari bukoreshe niba koko yaari yibwe atagombye guhanganisha abaturage .

  • Odinga,nasubize amerwe mu isahoooo!!

  • ubaye prerezida rero reka agatama nizereko muzehe kijana azakugira inama

  • Vox populi Vox Dei

  • Uwo mu luo joshua naboyiteg
    uranye nabo gupfa biyahure
    bonyine ntawe bashoye mubu
    ndi bwicanyi

  • ODINGA nubwo utatsinze, ntacyo igihe cyawe ntikiragera kandi ufite poste nziza cyanee komeza ukorane na KENYATA kandi mugerageze guteza igihugu cyanyu imbere, naho abashaka kugupfira bagende bapfe bonyine ntawe bahitanye.

  • Nigitangaza kubona amatora arangira neza ntabantu bapfuye,nko mugihe cyashize.ariko ubundi abaturage barabona batarapfaga ubusa?!

Comments are closed.

en_USEnglish