Digiqole ad

Kenya Airways yatangiye ingendo Kigali na Bujumbura

Kenya Airways yatangije ingendo zituruka ku cyicaro cyayo i Nairobi igana i Kigali mu Rwanda ndetse na Nairobi-Bujumbura mu rwego rwo kongera ibikorwa byayo mu Karere cy’ibiyaga bigali nkuko iyi kompanyi itwara abantu mu kirere ibitangaza.

Kenya Airways ije na Kigali

Kenya Airways ije na Kigali

Urugendo ruzajya rukorwa inshuro ebyiri ku munsi mu gitondo ndetse na nimugoroba muri iyi mijyi ibiri ya Kigali na Bujumbura.

Mu masaha ya mu gitondo indege izajya ihaguruka Nairobi saa 07:45 maze saa 09:05 za mu gitondo ihaguruke i Kigali isubira I Nairobi.

Ikigoroba indege izajya ihaguruka Nairobi saa 17:00 yongere guhaguruka i Kigali saa 18:20 isubire I Nairobi.

Urugendo rujya Bujumbura mu gitondo izajya ihaguruka i Nairobi saa 08:10 buri munsi,yongere guhaguruka i Bujumbura saa 09:40 mu masaha y’i Burundi.

Mu masaha y’ikigoroba indege izajya ihaguruka Nairobi saa 17:30 yongere guhaguruka I Bujumbura saa moya z’ijoro.

Umuyobozi wa Kenya Airways Titus Naikuni avuga ko icyo bagamije ari ubuhahirane n’ibi bihugu ndetse no korohereza abaturage mu ngendo nyinshi bakora muri aka karere.

Muri aka karere, Kenya Airways ikaba isanzwe ikorera ingendo Dar-Es-Salaam, Entebbe ndetse na Kilimanjaro hakaba hiyongereye ho Kigali na Bujumbura.

Indege yo mu Rwanda ya Rwandair yo muri aka karere isanzwe ikora ingendo zigana zinava Nairobi, Kampala, Bujumbura, na Dar es Salaam.

Photo/ Kenya Airways

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish