Digiqole ad

Kenya: Abapolisi batanu bishwe mu gitondo mbere y’itora

Hari umwuka w’icyoba, ariko abaturage kuva saa kumi za mugitondo kwisaha ya Kenya bamwe ngo bari bageze ku mirongo. I Mombasa ho abapolisi batezwe igico n’abantu batazwi bicamo batanu abandi benshi barakomereke ku mpande zombi.

Raila Odinga amaze gutora muri iki gitondo abanyamakuru bamwuzuyeho bamubaza uko byagenze/photo AFP
Raila Odinga amaze gutora muri iki gitondo abanyamakuru bamwuzuyeho bamubaza uko byagenze/photo AFP

Ntibazibagirwa mu matora ya 2007 yakurikiwe n’imvururu zaguyemo abantu bagera ku 1 100, ubu buri ruhande rwifuzaga amahoro.

I Mombasa umwuka ntabwo ari mwiza, iki gico biravugwa ko cyagabwe n’abahezanguni bo mu mutwe wa MRC (Mombasa Republican Council) nkuko byatangajwe na Aggrey Adoli umuyobozi wa Police waho.

Muri uyu mujyi wa kabiri muri Kenya, uyu mutwe uhora uvuga ko ushaka ko Mombasa imera nka Leta yigenga.

Uyu mutwe kandi wari wavuze ko uzaburizamo amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, nubwo bakoze ibi ariko ntibyabujije amatora gutangira.

Aya matora muri Kenya ntasanzwe, kuko abatora baraba bafite impapuro z’itora esheshatu, batore President, abadepite, ba guverineri, abasenateri, ‘councillors’ ndetse n’abahagarariye abagore.

Miliyoni 14.3 z’abanyakenya baraza gutorera ku biro 30 000 ahatandukanye muri Kenya.

Mucyakare bari bazindukiye ku biro by'itora
Mucyakare bari bazindukiye ku biro by’itora

Abakandida umunani bari gutorwamo umwe:

Mohammed Abduba Dida, yahoze ari umwarimu mu mashuri yisumbuye
Raila Odinga, ubu yari Ministre w’Intebe yibukwa cyane mu matora aheruka yatsinzwe, ubu arahabwa amahirwe cyane.
Uhuru Kenyatta, umugwizatunga ukomeye cyane akaba na Vice Ministre w’intebe.
Musalia Mudavadi, nawe ni Vice Ministre w’Intebe, nta mahirwe menshi ahabwa.
Martha Karua, niwe mugore wenyine uri kwiyamamaza, abagore benshi ngo bamuri inyuma.
Peter Kenneth, asanzwe ari intumwa ya rubanda, amahirwe afite we ngo ni macye cyane.
James Ole Kiyiapi, yahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburezi.
Paul Muite, ni umu Kikuyu ariko utumvikana na mugenzi we Uhuru Kenyatta nawe arifuza kuba president wa Kenya nubwo ngo nta mahirwe menshi afite.

Inzobere muri Politiki ya Kenya, zikurikije uko kwiyamamaza byagenze, ndetse n’ibiganiro mpaka byabayeho zemeza ko abahabwa amahirwe cyane muri aba ari Raila Odinga cyane cyane ndetse na Uhuru Kenyatta, umwe akaba ariwe ushobora kuza kuba umusimbura wa Mwayi Kibaki ucyuye igihe, niba nta gihindutse.

Nation.co.ke

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ko mwatubwiye ko ari abantu 5 bishwe kandi tukaba turi kubona ko ari 7 bishwe muri iki gitondo kandi Le Figaro ikaba ivuga ko umubare wose w’abamaze gupfa ari 9 ubwo mwatohoje neza?

  • Mukomeze mugire amatora meza

  • Icyo ntekereza ni uko IGITUTU UN yashyize ku bateje imvururu mu matora y’ubushize, gishobora gutuma ibigenda nabi muri ariya matora biba bike cyane. UMENYA NONEHO UN YABA IBONYE AHO IGIRA AKAMARO YE!UZI KO AYA MATORA ASHOBORA KUZABA IKITEGEREREZO MURI AKA KARERE?

Comments are closed.

en_USEnglish