Digiqole ad

Kaze Cedric yasezeye ku butoza bwa Mukura VS

Kuri iy taliki ya 25 Werurwe 2014 nibwo umutoza Kaze Cedrick watozaga ikipe ya Mukura VS  yamenyesheje mu ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS ko aseze ku mirimo ye nk’umutoza w’iyi kipe.

Kaze Cedric mu mpera za 2013 nyuma y'umukino yari amaze gutsindwamo n'ikipe ya Rayon Sports kuri stade Amahoro/photo JD Nsengiyumva Inzaghi
Kaze Cedric mu mpera za 2013 nyuma y’umukino yari amaze gutsindwamo n’ikipe ya Rayon Sports kuri stade Amahoro/photo JD Nsengiyumva Inzaghi

Uyu mutoza asezeye mu kazi ke asigaje amezi arindwi ngo amasezerano ye nk’umutoza w’iyi kipe yo mu mujyi wa Huye arangire.

 Emmanuel Ntakirutimana Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS yabwiye Umuseke ko bamaze kubona ubwegure bwa Kaze kandi ko babwakiriye ndetse bukubahirizwa.

Yagize ati “Nibyo koko si ibihuha twamaze kwakira ubwegure bwa Kaze kandi Gatera Alphonse niwe uguye kuba afite iyi kipe.”

Mu mikino 21 iyi kipe yakinnye muri Shampiyona yatsinzemo itanu itsindwa 1, irarushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 30.

Ubwo Kaze yatangiraga gutoza  Mukura VS muri 2012, iyi kipe yarangije Shampiyona mu 2013 iri ku mwanya wa kane, ubu ayisize ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’agateganyo rw’amakipe 14.

Jean Pierre Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wari waratinze kwegura ahubwo!!!!

  • “Uyu mutoza asezaye mu kazi ke nyuma y’amezi arenga arindwi asinye amasezerano ye nk’umutoza w’iyi kipe……………””Ubwo Kaze yatangiraga gutoza  Mukura VS muri 2012,…………” arikose man unanirwe no gukopera ubuse umuntu watangiye 2012 kugeza ubu amaze amezi arindwi gusa mbega ubu nanga puuuu.note: subira aho wayicoporoye maze usubiremo wandike ibizima

Comments are closed.

en_USEnglish