Digiqole ad

Kayumba na Gahima mu nama na FDU Inkingi I Londres

I Londres mu bwongereza haraye habaye inama yahuje abagize RNC na FDU Inkingi, aho aba batavugarumwe na Leta ya Kigali bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye leta y’u Rwanda.

Kayumba Faustin Nyamwasa/Photo Internet
Kayumba Faustin Nyamwasa/Photo Internet

Abantu barenga 80 bari bitabiriye iki kiganiro ngo bari bategereje cyane amagambo yari buvugwe na  Kayumba Nyamwasa ndetse na Gerard Gahima bari bitabiriye iyi nama.

Mu magambo ye Kayumba Faustin Nyamwasa akaba ngo yasabye abari aho ndetse n’abamwumva bose kwamagana President Kagame kuko ngo atatowe. Ibi ngo byatunguye bamwe mu bari aho ndetse nabumvise iyi nkuru kuko bizwi ko President Kagame yatowe mu  buryo bugaragara.

Kayumba kandi akaba yavuzeko ngo mu Rwanda hari ubwicanyi bukabije ndetse ko agereranya President Kagame na President Ghadafi. Gusa ubwicanyi buri gukorerwa mu Rwanda ngo ntiyabashije gusobanura ubwo aribwo nabo bukorerwa, bigaragaza ko yaba ngo ari amagambo yo gusebya leta adafite aho ashingiye hafatika.

Naho Gahima Gerard we akaba yemeje ko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda nta gushidikanya yatewe n’iraswa ry’indege ya Habyarimana, Gahima akaba yisubiye ubwe ibyo yatangaje akiri umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, ko Genocide yateguwe mbere, akongera no kubyemeza tariki 23 ukuboza 2010 , no ku ya 5 mutarama 2011 kuri Jambo News TV  ko iyicwa rya Perezida Habyarimana ritakabaye urwitwazo rwo kwica abatutsi. Ariko kuri uyu mugoroba I Londres yatangaje ko Genocide itateguwe ahubwo yatewe nihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Genocide yateguwe kera.

 

Rudasingwa wa 5 uvuye ibumoso na Gahima wanyuma iburyo hamwe n'abandi batavuga rumwe na leta/photo Internet
Rudasingwa wa 5 uvuye ibumoso na Gahima wanyuma iburyo hamwe n'abandi batavuga rumwe na leta/photo Internet

Paul Rusesabagina muri iyi nama akaba yasabye  abari bitabiriye inama ko bakwegera leta ya Kigali bakagirana ibiganiro kugirango abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda nabo ngo babone umwanya mu buyobozi.

Kayumba Nyamwasa, Gahima Gerard na Theogene Rudasingwa nawe wari muri iyi nama yabahuzaga na FDU Inkingi na RNC, bakaba barahoze muri Leta y’u Rwanda bakaza guhunga bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Umuseke.com

31 Comments

  • kuba kayumba yavuze kuriya se nicyo cyatuma byitwa ko ari ukuri?biriya ni ukurengera kabisa!sinzi ko mu gushaka abayoboke kubabwira ibinyoma binyagisha aribwo buryo rnc yabonye yakoresha

    • Aba bagabo ndabona byarivanze ex.SG RPF, PROCUREUR GENERAL,CHEF D’ETAT MAJOR bagahakana genocide ndumiwe peee!!!!!

  • Ntabwo mwasomye neza se ahari? Uzi ko kayumba yatinyutse ngo FPR yakoze ubwicanyi ahubwo se ko nzi ko ari mubantu bahoze bakuriye ingabo muri uru Rwanda, yaba ariwe watanze ayo mabwiriza noneho niba yemeza ko iyo ntambara yayihagarariye! Nukuri jywe mbona uyu mugabo afite ikibazo mumutwe! ngo ntamatora yabaye, twese tuzi neza ko ari amatora yahagarariwe n’indorerezi mpuzamahanga,ese ko twabonaga abaturage babaga bari kumurongo kumunsi w’amatora ashatse kuvuga ko babaga baje kwitora?

    • Ubundi baravuga ngo ntawe ubivuga biriya babyita ibanga ry’akazi.nawe ngo iki?

  • ariko narumiwe kabisa, namwe munyumvire ukuntu abantu basaza nabi koko, ni gute gahima wabaye umushinjacyaha mukuru wa repubulika, agakora ubushakashatsi bw’imbitse kuri genocide yakorewe abatutsi, yarangiza ubwe agakora lisiti zo gufata abari batunzwe agatoki, none muri iyi minsi akaba atangiye kwivuguruza, ibi biakaba bibabaje kuberako uku kwivuguruza kwe gushingiye ku nyungu ze bwite, ibi rero bikaba bigaragara ko nta shingiro bifite uretse ko bashaka kubiba urwango mu banyarwanda.

  • Gahima Gelard we arangwa no kwinyuramo bigatinda aho aba avyga ngo Genocide yarateguwe ubundi ngo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Kinani wareba ugasanga hari nawe ibyo yiregamo kandi ari ukuber ubwoba bw’amabi yakoze akiri mu Rwanda .

    • Gaga, ibi ni byo fpr irunda mu mitwe y’abaturage ngo jenoside ntiyatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. None yatewe niki? Uzi ko babafata nk’ibimbambuga na mwe mukabyemera? Nimujye mukoma amashyi gusa umunsi na mwe byabagezeho bakabicamo tuzareshya, ntimuzongera kwirata no kuririmba jenoside jenoside.

  • ni hahandi habo bararushwa n’ubusa. U rwanda ruratuje niko gahinda bafite

  • Ukuri kunyura muziko ni gushye kandi ukuri kuraryana haribyinshi bizarushaho gusobanuka iko imitsi ihita gusa dukwiye gusengera igihugu cyacu kuko kigeze mu marembera dusenge dushyizeho umwete

    • ibyo muvuga ngo igihugu cyacu kigeze mu marembere mubitoragura hehe?igihugu kimaze kwiyubaka bishimishije niba ari wowe ugeze mu marembera ibyo birakurora,Abanyarwanda baratuje kdi tuzi ukuri aho gushingiye,Gahima we yuzuye ibinyoma no kwivuguruza kwinshi,izi nindonke ze bwite aharanira,Kayumba we arahuragura ibidafite ishingiro,ubwicanyi butagira ibimenyetso nubuhe?amatora atarabaye n’ayahe?amatora yabaye kumugaragaro bose babireba keretse we,Gahima ati jenoside ntiyateguwe mugihe nabayiteguye bakarinda bayishira mu bikorwa babyiyemerera we ari mu maki!itegurwa rya jenocide yakorewe abatutsi ririgaragaza ryo ubwaryo,ibimenyetso bifatika birahari ntibiteze kuzasibama hora rero,ushake izindi turufu

  • haaaa sha mwaretse tukareba kure aho kwirirwa duvuga ngo urwanda ruratuje ahubwo turebe icyakemura ibibazo bigiye kutwugariza naho abishinga kagame bazamera nkabarinyuma ya kadafi kkoko bigaragara ko abazungu bamaze kumuhaga kandi nibo bamwimitse ninabo bazamukuraho ibyo twivugisha nawe avuga namatakirangoyi musengere urwanda koko bimeze nabi

    • bavandimwe nkunda mwaramutse,mujye mutanga ibitekerezo cg msg ariko dutange ningero zifatika kugirango usoma iyo nkuru wese ntasangemo inkuru idafite source,msg cg inkuru ifite source niyo yubaka twese abasomyi,cyomoka Kagame yimitswe n’abazungu ate?tubwire neza tumenye kurushaho,ngirango RPF yitangiye kubohoza urwanda rwari mu icuraburindi,arongera kandi atorwa n’abanyarwanda biciye mu matora yemewe

  • banyamakuru b’Umuseke.com mbanje kubasuhuza cyane, maze iminsi mbona msg muhitisha bigaragara ko muri abanyamakuru bari neutre kabisa! jye mbona mutandukanye na site yitwa igihe. kuko iriya site iyo wanditse msg babanza kuyisoma babona itavuga rumwe nabo bakayinyonga, jye nibaza niba ari abanyamakuru babigize umwuga cg abanyamakuru babogamimye? mukomereze aho kabisa birashimisha kubona umuntu ashyiraho ibitekeze bye bigahita apana bariya bo mugihe babogamye bravo umuseke

  • reka mvuge kuri uyu muntu wo hejuru!
    uyu ni uwahe kweli,hey witondere ibyo uvuga
    dushobora kugufata matekwa n,ubwo utivuze izina u dont know what it is internet,ubwo wanyatwa ugasanga ngo uzize ubusa kdi ari akarimi kawe,nawe si wowe ni igaruka z,amateka yacu ariko uwagushyikiriya ubutabera tu.utabona ibyiza tugezeho ni impumyi.wasanga iwanyu mwarahawe inka.haha urasekeje,uri ikigarasha nkibindi byose!!!!cyomoka we gabanya.

  • @cyomoka:
    Uraggeya ngo twishinge baringa se? Kayumba kumwishinga cyangwa karegeya na ba Gahima abo ngabo mbona wazarya ishigwe nabari babashyigikiye twamaze kumuvaho kuko twabonye aho ukuri guherereye twaje gusanga ari ukwivovota ibikangisho by’intare iziritse!

  • @kanyarwanda, iryo tera bwoba ryawe rinteye impungenge kuko ugaragaza ko nta confidence mu byuvuga… agutwaye iki ko yivugiye uko abona ibintu! naho kuvuga ko u Rwanda rudafite ibibazo ni ukwirengagiza!yaba KAGAME,HABYARIMANA ndetse n’abandi babanjirije bahuriye ku kwima ijambo abatavugwa rumwe nabo!umpakanya natere agatoki hejuru…

  • Jye ndabona bigeze kure dusenge cyane ntitugire aho tubogamira kuko bose baharanira inyungu zabo basubiranamo twe rubanda rugufi tukahasiga ubuzima so tubime amatwi ntidufane numwe uriho ayobore tuyoborwe nundi azaze ayobore gucyo gucyo kuko kwiruka inyuma y’umunya politique ni uguta ubwenge pe! Twe dusengere igihugu kugirango ibyabaye 1994 bitazongera duharanire kwiteza imbere. Politique tuyirekere abapoliticie nibo bazi inyungu bafitemo

  • ibyaba bagabo bihaye kubiba urwangano no gusiga icyasha urwanda bizageraho bisobanuke, ntago abanyarwanda cyangwa se amahanga azakomeza kubarebera igihe cyose bagiteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari. ngarutse kuri iyi nama rero bakoranye na FDU inkingi, ibinyoma n’isebanya nibyo byabaranze, nta kiza bavuze u rwanda rwagezeho, kandi ntawutabona aho u rwanda rumaze kugera, nkaba mbona rero baba bari kwigiza nkana kubusa.

  • Byaba biteye agahinda niba Gahima akina hejuru y’amaraso y’abana b’u Rwanda bene aka kageni!!

    Mwa bantu mwe, mujye mubanza kumenya umuntu uko ateye!! Aba bagabo nta numwe utarabaye mu Rwanda ndetse akomeye afata ibyemezo.

    Umuseso, niba mujya mubika ibinyamakuru muzarebe aho wamwanditse Gahima ubwe ndetse na Murumuna we Rudasingwa.

    Uko mubazi ninde ukwiye kuyobora abanyarwanda, ningengas yabo barusha CDR!! turabazi diii!! muzabeshye abanyamahanga!

  • Ndibariza: Niba génocide yarahindutse “Genocide yakorewe abatutsi”, ba marume, ba data wacu, baramu banjye ndetse n’ababyara banjye batari abatutsi kandi yahitanye bazize iki? Ndabaza ni mu nsubize?

  • ndasubiza uwo wiyise kanyarwanda,, reka kunkanga kuko ntacyo wangira ? ibyo nvuga nukuri kwambaye ubusa, igihe kirageze rero ngo abantu bavuge icyo batekereza? naho ikanga ryawe ntacyo ryantwari kabe niyo naguha amazina yajye yose na adresse yajye ntacyo wowe cg nabo wakwitwaza bankoraho? ndakubwirango no muri tunizia, no kwa mubarake ntago bari baziko ibintu byahinduka kuriya? ndakubwirango igihe kirashira kikagera igihe abantu bashize ubwoba ntakibatangira naho bamena amaraso? reka rero gukanga abantu kuko mudahuje ibitekerezo

  • iki ni ikibazo

  • my comment is about gahima muzamubaze niba azi ibyakorewe abagogwe muri ngororero,kibirira nahandi 1992,ese ninde wari wapfuye ubwo abobagogwe bapfaga? iyo twumva amagambo nkayo ya gahima bituma tumenya uwo ariwe! bizamugora kugira icyo ageraho agihakana genocide ok thanks

  • unva billi kuba utahuza nabandi ibitekerezo ubwabyo si ikibazo,ariko tena ntufate ubuzima bwawe bwite ngo ubugire ubuzima bwigihugu cyose!!! nukuri nubwo ntabyerango de ariko urwanda rufite aho rwavuye kandi rufite naho rushyaka kujya. reka nawe nkubuze ese agaciro ufite ubu nk’umunyarwanda warakigeze mbere? nihehe wabonye uretse yenda USA igihugu cyita kubaturage bacyo nk’urwanda? ibuka uko rwitwaye igiye cya Egypt,libya,ndetse niba ukurikira n’ejobundi muri tanzania kumpanuka ambassadors icyo nzicyo nibura hari agaciro Paul yaduhesheje kandi yaturemyemo icyizer ok rethink again!

  • Abanyarwanda twaragowe ariko mumenye ko aho inzovu ebyiri zirwaniye aritwe tubigenderamo.

  • Inkomoko y’ibi byose ni uko muri Africa ugeze ku butegetsi yifata nk’aho igihugu/umutungo wacyo harimo n’abaturage, cyabaye akarima ke akoreramo icyo ashatse cyose. Iki ni ikibazo kireba Africa hafi ya yose, si U Rwanda gusa. Sinzi igihe bazumvira ko ahubwo baba ari abakozi b’abaturage (babatoye ?) Uko biri kose, ukuri kunyura mu ziko ntigushye!!

  • Bene byimbwa bareke kudutobera amateka wana! amagambo bagenda bavuga yo kubeshya no guharabika, bayareke kuko aho bigeze hose bamaze kubamenya.

  • Njyewe nemera ko nyuma yo gushuka abaturarwanda bishobora kuba byararangiye n’ubyenera nk’abashukwa gutera ibisasu ntihabura abo bikomeretsa cyangwa se byica, nemera kandi ko hari intambwe zigaragara ziterwa kugirango ibyo bihagarare.
    Nyakubahwa Perezida Kagame nemera ko imvugo ye ariyo ngiro”nta wuzongera/komeza gukinira ku mutekano w’umuturarwanda” kandi natwe abagituye tumuri inyuma.
    Ba nyakubahwa ba RNC n’andi mashyaka menshi numva, niba mufite ibyo mwebwe mupfa na HE Kagame, mwibishora cyangwa ngo muhore mubicengeza mu mitwe y’abaturarwanda, ntago tukiri/tuzakomeza gushukwa ngo twishore mu ntambara z’abaziranye URWANDA RWACU RUKENEYE ITUZE N’ITERAMBERE KANDI TURI MU NZIRA ZABYO.

    Murakoze.

  • bareke barimo kuivuguruza ibyo bavuze bakiri abayobozi ahubwo babaryoze ibyo bakoze kuko barimo kwishinja

  • EREGA BARIYA BAGABO BABA BISHAKIRA INYUNGU ZABO.UKURI GUSHYIGIKIRWE IBINYOMA BYAMAGANWE

  • mureke twe kumarana kuko kuko wahaye amahoro abanyarwanda bose non ubu ubuhunzi bwokamy urwanda kuber ubutegetsi bubi.

Comments are closed.

en_USEnglish