Digiqole ad

Kayonza: Perezida wa Njyanama y’Umurenge araregwa guhohotera umuturage

 Kayonza: Perezida wa Njyanama y’Umurenge araregwa guhohotera umuturage

Hitayezu wari umeze iminsi mu bitaro ngo yarakubiswe bikomeye n’ubu ntarakira neza

Umuturage witwa Pierre Hitayezu arashinja Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruramira amuteza n’abo mu nkoramutima ze baramukubira kugeza ajyanywe mu bitaro. Nyirurugo Theobard uregwa n’uyu muturage we aravuga ko ibyo uyu muturage amurega atabizi.

Hitayezu wari umeze iminsi mu bitaro ngo yarakubiswe bikomeye n'ubu ntarakira neza
Hitayezu wari umeze iminsi mu bitaro ngo yarakubiswe bikomeye n’ubu ntarakira neza

Pierre Hitayezu utuye mu mudugudu wa Umubuga Akagari ka Nkamba avuga ko mu ijoro rya tariki 16 Mata 2017 yahuriye na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wabo mu kabari maze uyu muyobozi amusaba kumugurira icupa Hitayezu amubwira ko nta mafaranga afite.

Uyu ngo yitwaje ko ari umuyobozi, amubwira nabi amumenera telephone ndetse asohotse ahunga ngo akurikirwa n’abasore babiri bariho basangira nawe baramukubita cyane bamusiga ari intere ajyanwa kwa muganga.

Hitayezu ahamya ko abasore bamukubise ari abo Nyirurugo yari abwiye kuko bariho basangira. Kuri we ngo yabikoze yitwaje ko ari umuyobozi.

Hitayezu ati “Niwe nshinja ubugambanyi kuko aba bankubise ntabwo nari navuganye nabo Perezida wa Njyanama niwe twari tugiranye ikibazo amenaho n’inzoga”.

Theobard Nyirurugo yahakaniye Umuseke iby’iki kibazo atubwira ko ibyo tumubaza atabizi na mba.

Nyirurugo ati “Njyewe ndumva ibyo bintu ntabizi rwose, ntanubwo njya ndwana”.

Abasore babiri bavugwaho gukoreshwa n’uyu Perezida wa Njyanama mu gukubita Hitayezu umwe ari mumaboko ya Polisi ya Nyamirama undi ngo yaracitse nkuko abaturage babitubwiye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Kayonza

2 Comments

  • Ibi nge ndabibonamo uburwanyi busanzwe bw’abasinzi bahuriye mu kabari. none se yaramubwiye ngo amugurire kuko ari perezida wanjyanama cyangwa ko natamugurira hari icyemezo amufatira mu rwego rwubuyobozi.
    niba nta byabayeho ndumva uru rugomo rwatandukanywa nubuyobozi bigafatwa nkuko urundi rugomo nuburwanyi bifatwa

  • Buriya iyo uri umuyobozi uba uri indorerwamo. Mpamya ko kugira icyo wapfa n’umuturage en plus muhuriye mu kabari byaba ari ugutana! Cyokora Theobard ndamuzi ntiyanduranya

Comments are closed.

en_USEnglish