Digiqole ad

Kayonza: Habuze umuti kucyibazo cy’abangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

 Kayonza: Habuze umuti kucyibazo cy’abangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Mu gucukura amabuye y’agaciro henshi baturitsa intambi zigatigisa imisozi rimwe na rimwe bikangiriza abatuye hafi aho. Kubishyura buri gihe biragorana

Hashize iminsi abaturage mubice bitandukanye by’intara y’u Burasirazuba baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro bavuga ko babangamiwe bikomeye n’urusaku rw’intambi zituritswa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, ndetse no kuba amazu yabo asenyuka kubera izo ntambi zituritswa ariko ntibemererwe kuyasana. Ubu ihuriro ry’abakora uyu mwuga wo gucukura amabuye y’agaciro ryitwa ryatoye abayobozi bashya, kimwe mubyari byitezwe n’abaturage kwari ukuza guhangana n’iki kibazo umuyobozi w’iri huriro mu byo avuga umuti wa kiriya kibazo ntiwumvikanamo.

Mu gucukura amabuye y'agaciro henshi baturitsa intambi zigatigisa imisozi rimwe na rimwe bikangiriza abatuye hafi aho. Kubishyura buri gihe biragorana
Mu gucukura amabuye y’agaciro henshi baturitsa intambi zigatigisa imisozi rimwe na rimwe bikangiriza abatuye hafi aho. Kubishyura buri gihe biragorana

Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro muri Iburasirazuba bibumbiye mu cyitwa Rwanda Mining Association irimo abanyamuryango 37 batoye komite nshya. Ku mwanya perezida mushya hatowe Vianney Ntagungira. Akimara gutorerwa kuyobora iri huriro Ntangungira yavuze ko azabakorera ubuvugizi aba bacukuzi mu nzego zitandukanye kugira ngo ubucukuzi bwabo bujyane n’igihe, guca ubucukuzi bukorwa mukajagari, gukumira impanuka z’abacukuzi bagwirwa  n’ibirombe, ndetse no gukora ibarura hakamenyekana umubare nyawo w’abakora uyu mwuga muri iyi Ntara.

Zimwe mu nkuru Umuseke wakozeho mu gihe cyashize zivuga ku baturage bo mukagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama i Kayonza bavuga ko babangamiwe bikomeye n’urusaku rw’intambi zituritswa n’abakozi ba kamapani yitwa Wolfram Mining icukura amabuye yagaciro, ndetse no kuba amazu yabo asenyuka kubera izo ntambi zituritswa ariko ntibemererwe kuyasana.

Umuyobozi mushya w’iri huriro ry’abacukuzi b’ambuye y’agaciro mu Ntara y’u Burasirazuba arasa nkudafite igisubizo cy’iki kibazo.

Komite yatowe yiteguye kuvuganira cyane cyane abanyamuryango bayo
Komite yatowe yiteguye kuvuganira cyane cyane abanyamuryango bayo

Ntagungira ati “Ibijyanye no guha ingurane abaturage, leta yo yabashyiriyeho igiciro kuko iba ari inyungu rusange z’abaturage. So, ubucukuzi rero buragenda bukabarwa mu bucuruzi bajya kureba amategeko icyo ateganya kungurane ugasanga k’umucuruzi igiciro kiirajya hejuru hanyuma k’umucukuzi we rero ugasanga biramuhenze hanyuma rimwe na rimwe umucukuzi nawe ati njyewe ntabwo ndibuve aha ngaha”.

Ntagungira yongeraho ko ikitaragaragara mu rwego rw’amategeko ari igikorwa iyo nyirumutungo yanze kurekura umutungo we no mugihe kandi umucukuzi atemera gutanga amafaranga akwiye ku ngurane.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kimwe n’ibindi bikorwa rusange bigenda bisabwa ko abaturage bagomba kwimuka kubera izo nyungu rusange uretse mu Ntara y’u Burasirazuba ahenshi mugihugu abaturage binubira uburyo kwishyurwa bikorwamo.

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro i Burasirazuba baje gutora komite y'ihuriro ryabo
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro i Burasirazuba baje gutora komite y’ihuriro ryabo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mubyukuri abaturage bo mwakariya gace babangamiwe cyane naburiya bucukuzi bwamabuye yagaciro, icyakora tubaye tubihanganishije mugihe ikibazo kikirimo gushakirwa umuti.

Comments are closed.

en_USEnglish