Digiqole ad

Kayonza: Executif w’Akagali yaba yarozwe yitaba Imana

Mu murenge wa Nyamirama Akagali ka Rurambi haravugwa urupfu rwa Adeodatus Habumugisha wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagali mu murenge wa Kabare witabye Imana we n’umuhungu we mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, biravugwako baba bazize ibiribwa bihumanyije.

Imva ya Habumugisha ibumoso n'umwana we Igabe Mugisha nyuma yo gushyingurwa kuri uyu wa kabiri
Imva ya Habumugisha ibumoso n’umwana we Igabe Mugisha nyuma yo gushyingurwa kuri uyu wa kabiri

Umuryango wa Deo Habumugisha ku cyumweru tariki 24/06/2012 wari wagiye mu munsi mukuru aho Adeodatus yari yabyaye muri batisimu umwana wari wahawe “Ukaristiya” mu idini Gatulika, muri ibi birori bivugwa ko aribwo uyu muryango waba warahumanyijwe dore ko kuwa mbere aribwo batangiye kumererwa nabi.

Mu gihe biteguraga kujyanwa kwa Muganga, kuri uyu wa mbere nijoro Habumugisha n’umuhungu we Igabe Mugisha Didier w’imyaka 6 bahise bitaba Imana naho umugore we n’undi mwana wabo nabo bamerewe nabi mu bitaro bya Gahini.

Habumugisha w’imyaka 42 yigaga muri Kaminuza ya UNATEK, yari aje gutura vuba mu murenge wa Kabare ayobora Akagali ka Rubimba, abaturanyi be bavuga ko nta muntu yabaniraga nabi dore ko yari akiri mushya muri uyu murenge.

Imirambo ya Habumugisha n’umuhungu we Mugisha Igabe yajyanywe mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzumwa ngo hemezwe niba koko ari amarozi, nyuma igarurwa mu rugo ngo ishyingurwe. Kugeza ubu Ibisubizo by’ibizami ku mirambo byari bitaratangazwa.

Mu mirenge ya Kabare na Nyamirama hagiye havugwa ubugome bukorerwa abaturanyi. Mu cyumweru gishize muri Nyamirama Akagali ka Rurambi, umuhugu w’umugabo witwa Mutabaruka yatemye bikomeye inka y’umuturanyi wabo akoresheje umuhoro, ubu akaba yarategetswe kuyivuza.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo Habumugisha n’umuhungu we bashyinguwe nyuma yo kuvanwa gupimwa ku bitaro bya Gahini, nubwo bitarashyirwa ku mugaragaro n’ababishinzwe, amakuru aturuka ku bitaro bya Gahini aremeza ko aba bantu baba barariye ibiribwa bihumanyijwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare, Police n’abaturage benshi bakaba baje guherekeza Habumugisha n’umuhungu we, mu gihe umugore we n’umwana umwe bo bakiri mu bitaro bya Gahini.

Updates 17h : Umugore wa Adeodatus n’umwana we umwe bamaze kuvanwa mu bitaro bya Gahini kuri uyu wa kabiri nyuma yo gutora mitende.

Mu muhango wo guherekeza ba Nyakwigendera Habumugisha n'umuhungu we
Mu muhango wo guherekeza ba Nyakwigendera Habumugisha n’umuhungu we
Abaturanyi mu gahinda kenshi mu gihe biteguraga gushyingura ba nyakwigendera
Abaturanyi mu gahinda kenshi mu gihe biteguraga gushyingura ba nyakwigendera

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Oooh!! Sorry to hear that.abarozi bakwiye rwose guhagurukirwa nk’ abandi bagizi ba nabi bose.i Kayonza ho birakabije.

  • Ok, birashoboka ko byaba amarozi nkuku abaturage babyivugira,ariko hakorwe isuzumwa neza kuko impfu zose zo mu byaro zitirwa amarozi,abayeyo rero abaturage n’ubuyobozi bakwiriye gufatanya gukemura icyo kibazo cyane ko hari ababa bakekwaho kuba baroga nubwo bidakunze kubona gihanywa.

  • Nihanganishije iyo miryango yabuze ababo wenda kuko ari umuyobazi Leta yavaho yemera ko amarozi abaho bizi ahantu hahoze ari komini Mugina nubu bahita ku Mugina hari abagore batatu bazwi bamaze abantu babaroga ariko Leta yaho ntacyo ishobora kubatwara kandi ni abarozi babi cyane kuko na famille y’umugabo barayimaze bayica mbese ujyeze ku Mugina ukabaza uti mukagarama, mu kireka niho biganje mbese bakoze nishyirahamwe ryabarozi none rero leta ikwiriye gufata ingamba zo kurwanya abobagizi banabi kandi baba bazwi

  • ubugome ko bukomeje kwiyongera?Ni ugusenga dushyizeho umwete!

  • Birababaje Imana ibahe kuruhukira mumahoro abantu nibigishwe urukundo rwa kivandimwe.

  • Imiryango yagize ibyago yihangane.

  • birababaje cyane

  • RIP SE.

    • Police yacu nibishyiremo imbaraga tumenye ababigizemo uruhare bafatwe nk.abagizi ba nabi bahanwe byintangarugero.

  • Abarozi bariho buriya bashobora kuba barabashyiriye uburozimu nkono. Nibaruhukire mu mahoro

  • Amaku ya nyu nimeza. mukomere zaho

  • sorry ni hanganishije umuryango wa buze ababo bakundaga, Imana ibakire mubayo.

  • muryango wabuze ababo bakundaga mugire kwihangana kandi imana ibakire mubayo.

  • Imana ibakire mu bayo kandi ikize abasigaye pe nabo ntibaduce mu myanya y’intoki

  • Mu karere ka kayonza subwambere havugwa amarozi nkayo Izo ntore Imana izihe iruhuko ridashira

  • sorry it is part of life

  • Buriya babashyiriyemo utuzi!n’abarokotse mu mezi 6 ntawe uzaba asigaye

  • abarozi batumazeho abantu pe birababaje

  • Ito mba Imana sinarikuzababarira uwishe cg wagize uruhare mu rupfu rw’umuntu gusa abamuroze nizere ko batazapfa kuko umuriro uracaniriye ubategereje.

  • umuryango w’ababuze ababo mwihangane Gusa ndisabira leta n’ubuyobozi dukomeze turwanye ubujiji twigishwe twiîshe Indangagaciro na kirazira byarahgaga umuco nyarwanda nibwo tuzaba twubatse u rwanda naho ubundi ntidukomeze kurebera gusa haracyari umuco mubi dufatanye vwurwanye murakoze

  • ooooooo, sorry

  • imiryango yabo niyihangane!

  • OH MANAYANJYE IBIBINTU BIRIMOBIBERA KURIYISI WIREMEYE BIRABABAJE TABARA INTOREZAWE BYUMWIHARIKO HABUMUGISHA NUMUHUNGUWE IGABE WAHAMAGAYE UKURA KURIYISI BAGIRIRE IMPUHWE UBAKIRE MUNGOMAYAWE .MAZE IMBWAZA ABAROZI UZABAGORORERE ICYOBAKOREYE.HABUMUGISHA NA IGABE IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA.

  • Iyomiryango yakoze amahano nikurikiranwe

  • Kuki ubugome burushaho kwiyongera mu bana b’abanyarwanda?Twakagombye kuba umuntu umwe nta bikorwa bya kinyamaswamuntu biturangwaho.

  • Iyaba Leta yemeraga itegeko ryo kwikiza abarozi, ababikora bajya bagira ubwoba bwo kubikora kuko birababaje guturana n’umuntu nk’uwo umuzi agakomeza akararika imbaga ariko ari ntacyo wamukoraho

Comments are closed.

en_USEnglish