Kayonza: DASSO bavuga ko bategekwa gufunga abantu kandi batabishinzwe
Abagize urwego rwa DASSO mukarere ka Kayonza baratunga barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba barengeera bakabakoresha imirimo itari mu nshingano zabo harimo gufunga abanyabyaha kandi batabifitiye uburenganzira, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko niba hari aho biba ari ibyo kwamaganwa.
Hari abaturage bemereye umunyamakuru w’Umuseke ko koko hari abo mu rwego rwa DASSO (District Administration Security Support Organ)bajya babata muri yombi, ariko aba baturage abenshi ngo ntibari bazi ko ibi bitaba mu nshingano zabo.
Abagize urwego rwa DASSO ubusanzwe bashinzwe gufatira mucyuho abanyabyaha bakabashyikiriza police, Ibi bitandukanye n’imikorere y’abagize uru rwego i Kayonza aho bavuga ko niyo umuntu ataba afatiwe mu cyuho ngo abayobozi b’inzego z’ibanze babasaba kubafata bakabafungira ku mirenge.
Umwe muba DASSO ati”Iyo Executif w’Umurenge abonye umuntu wakoze icyaha ntigeze mwibonera aramenyesha ati uriya muntu yakoze icyaha acyeneye gufatwa. Ubwo urumva ko mba mfunze umuntu kandi ntabyemerewe, bitubaho bakadutegeka natwe tukanga kubasuzugura”.
Umwe mu baturage uvuga ko yitwa Sibo ati”Njyewe rimwe narwanye n’umugore baraza (DASSO) baramfata bamfungira k’Umurenge nahamaze iminsi itatu,ibi namenye nyuma ko bitari mu kazi kabo.”
Yvonne Nyiramugwaneza Umuyobozi w’umushinga wo kwegereza ubutabera abaturage mu muryango International Rescue Committee, agaragaza ko hari amasomo biyemeje kujya baha abagize DASSO muri Kayonza ngo ibi bikaba bizafasha kuba banoza akazi kabo birinda gukora amakosa ashobora kubagiraho ingaruka.
Sanyu Vianney ushinzwe imiyoborere myiza mukarere ka Kayonza we ati”Niba hari naho biba, bigomba guhagarara, turaza kuganira na ba executif b’imirenge n’izindi nzego zo hasi ku nshingano zabo ku mikorere n’imikoranire”.
Uru rwego rwa DASSO rumaze amazi arindwi rutangiye gukora mu Rwanda, rwaje rusimbuye abahoze bitwa Local Defence Force , inshingano zarwo ni izo gufatira mu cyuho umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mu murenge WA muko .Akarere ka Musanzeho Dasso zifunga abantu bakamara 2 jrs muri kasho yumurenge
Yebaba see nibyo kwamaganwa
Ubwo se Dasso mu mategeko ifite ububasha bwo gufunga abantu ikanabashyira muri kasho? Polisi se ntayiba iwanyu? ubwo kandi abo bafunzwe baranahohoterwa.Ibi rero iyo Maina Kiai aje i Kigali akabivuga ubutegetsi buhita busizora.
Comments are closed.