Kayonza: Abirukanywe Tanzania barinubira ubuzima babayemo
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cyaTanzania mu mwaka ushize wa 2013, batujwe mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Rukara barinubira ubuzima babayemo, bagasaba Leta kubafasha kubona inzu zo kubamo n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima.
Mu miryango ine (4) igizwe n’ababyeyi n’abana bato yatujwe mu Murenge wa Rukara twasuye, umwe muri yo wamaze kubona abawufasha mu gihe indi itatu ikiri mu maboko y’umurenge ari nawo bakesha kubaho.
Iyi miryango iganira n’umunyamakuru wacu yadutangarije ko babayeho mu buzima bubi ndetse ngo babona n’ibyo kurya bidahagije.
Umwe muri bo witwa NIWE Grace yagize ati “Imibereho yacu rwose ni mibi turaryamira amashitingi, dufite ubwambara busa, ibyo kurya ntabwo biri kuboneka, naho tujya guhaha ntabwo haboneka.”
Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu Murenge bo ntibemeranywa n’aba baturage kuko ngo bimwe mubyo bavuga atari byo.
Ntirenganya Gervais, umuyobozi w’uyu Murenge avuga ko mu buzima bwa buri munsi koko iyi miryango ikeneye kubona ibiyitunga kandi ngo bagerageza gukora uko bashoboye bakabaha ibyo bakeneye.
Yagize ati “Mu bushobozi bucye dufite nk’Umurenge tugerageza kubafasha tubashakira ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, ntanzara bafite.”
Ku kibazo cy’amacumbi bari bemerewe, uyu muyobozi avuga ko bataratangira kububakira ariko babifite muri gahunda.
Ubundi byari biteganyijwe ko umurenge wa Rukara uzarangiza kubakira aba baturage bitarenze uku kwezi kwa Kamena ariko ngo babanje kugira ibibazo byo kubura ibibanza ariko ngo ubu byarabonetse.
Ntirenganya ariko yemeza ko mu kwezi gutaha kwa Nyakanga bazaba batangiye kububakira.
Iyi miryango ine yatujwe muri Rukara kimwe n’indi miryango myinshi yatujwe hirya no hino mu gihugu ntirafatisha ubuzima, dore ko abenshi bataranabona ubutaka.