Kayirebwa yashimishije cyane abanyarwanda
Mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyateguwe na East African Promoters, abahanzi baraye bashimishije rubanda rwari ruteraniye kuri muri Pariking ya Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa mbere Mutarama 2014, by’umwihariko Cecile Kayirebwa benshi bataherukaga kubona imbona-nkubone ahogoza.
Mu gitaramo cya Live cyose cy’abahanzi nyarwanda, abantu benshi cyane bari bakereye kuza kwihera ijisho abahanzi ba cyera n’abahanzi b’ubu.
Hatangiye abahanzi bagize itsinda rya Tolerance Musica, hakurikiraho umusaza akaba umuhanzi wakunzwe cyane Mwitenawe Augustin washimishije abantu mu ndirimbo ze zo hambere aha.
Ibi birori byari biyobowe n’anashyushyarugamba MC Tino na Anita
Kina Music Band ifatanyije na Knowless nabo bashimishije abantu cyane ubwo bari bakurikiyeho.
Nyuma y’aba Riderman na band y’ibisumizi nabo baririmbye cyane, maze haza band y’abasore yitwa Kesho Band ifatanyije na Mani Martin.
Mani Martin muri iki gitaramo yeretse buri wese wari uhari ko ashobora kuba ariwe muhanzi ubu uri mu Rwanda w’umuhanga mu gutaramira abantu muri muzika ya Live.
Abantu benshi cyane bagaragaje ko banyuzwe n’imiririmbire ya Mani Martin ndetse barabimwereka cyane bifatanya nawe. Hakurikiyeho Gakondo Group hamwe na Massamba nabo bahacanye umucyo.
Nyuma gato, Cecile Kayirebwa wamamaye muri muzika yo hambere aha akizamuka kuri “Scene” rubanda ruriyasiriye mu byishimo.
Ati “Nari mbakumbuye cyane bantu b’iwacu n’aba hano i Remera.”
Nuko aratarama biratinda, abantu barishima cyane mu ndirimbo ze zo hambere zituje kandi nziza cyane nka Tarihinda, Urumba ingwe, Mama ndare, Icyuzi cy’iwacu..
Mu bahanzi bose baciye imbere y’abantu ibihumbi bari aho, umuhanzi Mwitenawe Augustin niwe washimishije abantu cyane nabo barabigaragaza.
Muri rusange muri iki gitaramo abafana bagaragaje cyane kwishimira abahanzi nka Sentore, Kayirebwa, Impala, Mani Martin, Mwitenawe kurusha King James, Riderman Jay Polly n’abandi b’ubu.
Abantu batashye bavuga bati “Abahanzi ba cyera bahaye ikosora ab’ubu”.
Photos/PMuzogeye
Jean Pierre NIZEYIMANA&Plaisir MUZOGEYE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
oya tujye twemera Mani Martin ni umuhanga pe!maman Kayirebwa nawe yadususurukije biratinda ahubwo nategure igitaramo cye mbere y’uko asubira i Burayi.Murakoze
mujye mwemera murwanda dufite abahanzi ureke basagihobe batuvangira mwihangane mwongere muru ku kwa mbere tutaramara amafaranga
mwatwemeje peeeeeee
amazi magari ya martin mani yaroshye mu majwi gusa weeee!!!
Ewanana jyewe ni ibyishimo gusa narumiwe, dufite abahanzi pepepepe, ahubwo mushimire EAP, yakoze kiriya gitaramo…jye numva bari bakwiye kujya babikora byibuze nka 3 mu mwaka pe,
NUBWO AMAVUBI ATUVANGIRA ARIKO BYIBURA DUFITE ABAHANZI, NANJYE NARIMPARI MBEGA UMUZIKI WARUNOGEYE AMATWI, CECILE KAYIREBWA ATI NAJE KUBARAMUTSA MBAKUMBUYE, MAN MARTIN MU MAJWI MEZA ATI MPAGAZE AHIRENGEYE MU MISOZI IGIHUMBI, INORE MASAMBA ATI NGAHO NIMUNYEGANYEGE,MWITENAWE ATI MUZAZE MURARE NANJYE NINZA NZARARA,JAY POLLY ATI IRI NI IKOSORA MU BYUKURI ABA BAHANZI BARABIZI PE! NTAHO MBOGAMIYE DORE UKO BAKURIKIRANA:1. CECILE KAYIREBWA,2.MANI MARTIN,3.MASAMBA,4.MWITENAWE AUGUSTIN,5.JAY POLLY ARIKO TURASABA IBITARAMO NKA BIRIYA BYAZAJYA BIKORWA INSHURO NYINSHI MU MWAKA.
ndababaye cyane kubona ntaramenye iki gitaramo, nkunda cyane kayirebwa mpora nifuza kuba mugitaramo yakoze
Mwambwiye niba mu Impala nta bana babanyakwigendera baba barimo rwose nabuze uwanyibutsa amajwi ya ba sebanani ,soso mado ndetse naba semu ,ese ba tubi lando bo ko ntabumva baba bakiriho cyangwa baritahiye
KOMBANA KIGALI BYARI BISHYUSHYE WANA, AYIWEE NKUMBUYE IWACU YEBABAWE YEBABAWE IBYIWACU NI BYIZA PE NAHO BIHURIYE NIBYINO IMAHANGA REKA NDANGIZE KWIGA NITAHIRE KABISA
nibaza kubera iki ibitaramo nkabiriya bitaba kenshi ntibyari bihenze kandi byitabiriwe n’abafana benshi muzika y’imbonankubone nkandi iremereye umwimerere ndetse uburyohe nibyo byaranze kiriya gitaramo kubera iki kubera iki hataba nkabiriya buri gihe abandi bahanzi rero babonereho kuberko ntabwo waba warebye muzika nkiriya ngo hazagire undi ugusondeka muzika niriya niyo tuba twarabuze pe ahubwo dushimire cyane EAP yabiteguye ikongera kuduhesha agaciro mufatireho pe
Comments are closed.