Kayiranga Baptista yageze muri Kiyovu
Kiyovu yamukuye muri Uganda
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo umutoza Kayiranga Baptista yagaragaye kuri stade Mumena I Nyamirambo ari gutoza ikipe ya Kiyovu Sport nkumutoza mushya uje asimbura Jean Marie Ntagwabira.
Aganira n’umuseke.com, Kayiranga Baptista yemeko yumvikanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu sport nk’umutoza mushya wayo, ndetse akazi akaba yahise ahatangira nyine mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ari nabwo twamusangaga ku myitozo.
Kayiranga Baptista yadutangarije ko ku kibazo cy’abakinnyi Kiyovu Sport ifite yizeye ko ubuyobozi bwa Kiyovu buzagikemura vuba dore ko ari kimwe mu bibazo byatumye Ntagwabira ava muri iyi kipe akigira muri Rayon Sport.
Ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze iminsi ishakisha abandi batoza nka Ali Bizimungu, umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kuva muri Mukura saison ebyiri zirashize. Casa Mbungu umutoza wa Academy ya SEC, Radjabu Bizumuremyi uherutse gusezera ku mwanya wa directeur techniquye muri Rayon Sport, Abdou Mbarushimana ubu uherutse kujya muri Amagaju, ndetse kandi ngo baba baranagerageje kuvugana na Jackson Mayanja umugande wigeze no gutoza Kiyovu mumyaka ya za 2000.
Baptista yari amaze iminsi yibera muri Uganda aho yikoreraga ibikorwa by’ubucuruzi, ni naho ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bumuvanye.
Kayiranga Baptista akaba yarakinnye cyane mw’ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayibera umutoza, ni umwe mu batoza bafite izina rikomeye mu Rwanda kuko niwe uheruka guha igikombe cya shampionat Rayon Sport mu 2004, ndetse ayongera n’igikombe cy’amahoro mu 2005 atsinze Mukura 3-0
Tuyishime Fabrice
Umuseke.com
2 Comments
dears, Kiyovu iramwakiriye kandi ibi ni byiza umwana w umureyo muri kiyovu, bigaragara ko football ari sans frontière; ibi kandi muzaba mureba bizabyara ikintu kiza
all the Best kayiranga, bamushakire ba assistant nka Bizumuremyi Radjabu etc
ibi nibyiza cyane byerekanako ntagishoboka, kandi ko sport itagira umupaka? icyo namwifuriza nukugutsinda bravo batigol
Comments are closed.