Digiqole ad

Kayiranga Baptista yageze muri Kiyovu

Kiyovu yamukuye muri Uganda

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo umutoza Kayiranga Baptista yagaragaye kuri stade Mumena I Nyamirambo  ari gutoza ikipe ya Kiyovu Sport nkumutoza mushya uje asimbura Jean Marie Ntagwabira.

Aganira n’umuseke.com, Kayiranga Baptista yemeko yumvikanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu sport nk’umutoza mushya wayo, ndetse akazi akaba yahise ahatangira nyine mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ari nabwo twamusangaga ku myitozo.

Kayiranga Baptista yadutangarije ko ku kibazo cy’abakinnyi Kiyovu Sport ifite yizeye ko ubuyobozi bwa Kiyovu buzagikemura vuba dore ko ari kimwe mu bibazo byatumye Ntagwabira ava muri iyi kipe akigira muri Rayon Sport.

Abaza uko abazamu bifashe
Abaza uko abazamu bifashe

Ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze iminsi ishakisha abandi batoza nka Ali Bizimungu, umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kuva muri Mukura saison ebyiri zirashize. Casa Mbungu umutoza wa Academy ya SEC, Radjabu Bizumuremyi uherutse gusezera ku mwanya wa directeur techniquye muri Rayon Sport, Abdou Mbarushimana ubu uherutse kujya muri Amagaju, ndetse kandi ngo baba baranagerageje kuvugana na Jackson Mayanja umugande wigeze no gutoza Kiyovu mumyaka ya za 2000.

Baptista yari amaze iminsi yibera muri Uganda aho yikoreraga ibikorwa by’ubucuruzi, ni naho ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bumuvanye.

Kayiranga Baptista akaba yarakinnye cyane mw’ikipe ya Rayon Sport ndetse akanayibera umutoza, ni umwe mu batoza bafite izina rikomeye mu Rwanda kuko niwe uheruka guha igikombe cya shampionat Rayon Sport mu 2004, ndetse ayongera n’igikombe cy’amahoro mu 2005 atsinze Mukura 3-0

Akazi katangiye
Akazi gashya katangiye
Batista atangira gutera amaconer
Batista atangira gutera amaconer

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

2 Comments

  • dears, Kiyovu iramwakiriye kandi ibi ni byiza umwana w umureyo muri kiyovu, bigaragara ko football ari sans frontière; ibi kandi muzaba mureba bizabyara ikintu kiza
    all the Best kayiranga, bamushakire ba assistant nka Bizumuremyi Radjabu etc

  • ibi nibyiza cyane byerekanako ntagishoboka, kandi ko sport itagira umupaka? icyo namwifuriza nukugutsinda bravo batigol

Comments are closed.

en_USEnglish