Digiqole ad

Kavumbagu arasabirwa gufungwa burundu

Umunyamakuru Jean Claude Kavumbagu arasabirwa gufungwa burundu na minisiteri y’imibereho myiza y’abaturage (ministère public) i Burundi.

J. Claude Kavumbagu wayoboraga ikinyamakuru Net Press yafunzwe kuva muri nyakanga umwaka ushize azira kuba yaratangaje inkuru y’ibaza niba ingabo z’uburundi zaba zifite ububasha bwo kurinda abaturage baramutse batewe n’umutwe w’iterabwoba Al Shabab wo muri Somaliya.

foto: Jean Claude Kavumbagu

Ibyo yabitangaje nyuma y’iturika ry’ibisasu ryari rimaze kuba muri Kampala ubwo hapfuye abantu 76.

Ibi byatumye ahita afungwa kandi akanaregwa kugambanira igihugu bikomeye. Umu avocat umuburanira Gabriel Sinarinzi afatanyije na Reporters sans frontière ntabwo bemeranya n’urukiko kuko bavuga ko iryo tegeko rimurega rikurikizwa gusa mugihe cy’intambara kandi ubundi ntiburi muntambara.

Uru rubanza ruhagarariwe na Procureur Marc Ndabakeshimana ruza subukurwa nyuma y’iminsi 60 uhereye kuri 13 mata 2011.

 

Jimmy Shyaka

umuseke.com

1 Comment

  • ariko abanyamakuru ni abatagatifu buriya?burigihe bahora barengana!

Comments are closed.

en_USEnglish