Karunga Bernard yegukanye 500,000frw muri Dundaaa ya Airtel
Muri ‘Promotion’ ya Airtel Rwanda yiswe Dundaaa isoza uku kwezi kwa Gicurasi uwitwa Bernard Karunga w’imyaka 39 yashyikirijwe kuri uyu wa 22 Gicurasi ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda yatsindiye, niwe wambere ubimburiye abandi kwegukana igihembo kinini.
Karunga ni umukanishi mu igaraje rye riri Nyabugogo yashyikirijwe iki gihembo ku kicaro gikuru cya Airtel Rwanda i Remera mu mujyi wa Kigali. Ahahembewe kandi abandi banyamahirwe 36 bahawe ibihembo bitandukanye.
Muri ibi bihembo harimo abatsindiye imipira yo gukina ya Airtel, imipira yo kwambara ya Arsenal FC na Airtel ndetse n’abantu batandatu batsindiye ibihumbi 50 buri umwe, n’abantu 10 batsindiye 10 000 buri wese.
Karunga Bernard wegukanye iki gihembo kinini yagize ati “ Nabanje kugirango ni ukubeshya bwa mbere bambwira ibya Dundaaa, ariko ndavuga nti reka ngerageze, ndatangira nkajya nkina buhoro buhoro nsubiza neza ibyo mbajijwe. Ntibyananyiciraga akazi kuko nabikoraga mu kiruhuko, finally numva barampamagaye ngo natsindiye ibihumbi 500, narishimye cyane, Airtel yarakoze kabisa kuzana uyu mukino.”
Muri uyu muhango wa none hananzwe 25,000frw kumuntu ufite amanota ya kabiri mu cyumweru n’ibihumbi ijana (100 000Rfw) k’ufite amanota ya mbere ya buri cyumweru byiyongera ku gihembo nyamukuru cya buri kwezi kingana cyashyikirijwe Karunga Bernard.
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko iyi promotion ndetse n’izindi zabanje cyangwa zizakurikira iyi ya Dundaaaa zigamije ko ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda buhinduka bukaba bwiza na Airtel ibigezemo uruhare.
IRUSHANWA DUNDAAA RYA FOOTBALL RIMEZE RITE?
| Igisubizo : wohereza ijambo “ Foot” kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 |
| Igisubizo : wishyura 75rwf kuris ms wohereje 155 naho iyo uhamagaye kuri 155 wishyura 75rwf ku munota. |
3.uhabwa amanita angahe iyo usubije ikibazo bitari neza? | Igisubizo: amanita 10 |
4.uhabwa amanita angahe iyo usubije ikibazo bitari neza? | Igisubizo: 5 |
5.buri munsi hatsinda abantu bangahe? | Igisubizo: 4 |
6.Ni ibihe bihembo abantu batsindira buri munsi? | Igisubizo: umupira wo gukina, umupira wa Arsenal wo kwambara, icupa ry’amazi rya siporo, na 50.000rwf kasha. |
7.haboneka abatsinda bangahe buri cyumweru? | Igisubizo: 12 |
8. Ni ibihe bihembo umuntu yatsindira buri cyumweru? | Igisubizo: 10,000rwf cyangwa 25,000 rwf cyangwa 100,000rwf |
9.Ni ibihe ibihembo watsindira buri kwezi? | Igisubizo: ushobora gutsidira 500,000rwf buri kwezi. |
10. Ni ikihe gihembo nyamukuru kizatangwa ku mpera z’iri rushanwa? | Igisubizo: uzaba afite amanita menshi kurusha abandi niwe uzegukana itike yo kujya kureba umupira wa Arsenal n’indi kipe , kuri Stade ya Arsenal yitwa Eirates Stadium mu bwongereza. Iyitike , na hotel, n’indege, byose bizaba byishyuwe na Airtel. |
Nawe gerageza amahirwe na Airtel Dundaaa
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
yes Chyrisa Chyrisa,courage mwana,ariko natwe abo mwabanye muri ILPD uzaduhe kuri izo cash!!!