Digiqole ad

Karongi: Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Aphrodis Mugambira

 Karongi: Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Aphrodis Mugambira

Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi

*Umwe mu bamushinjaga yarivuguruje
*Mbere yari yavuze ko Mugambira yamukubise kuko yanze kuryamana n’umuclient
*Kwivuguruza kwe nabyo Urukiko ngo rwabishingiye rufata uyu mwanzuro

Kuva saa munani kuri uyu wa kane, Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye gusoma ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bwa Aphrodis Mugambira, uru rukiko rwategetse ko rutesheje agaciro impamvu atanga mu bujurire bwe rwanzura ko akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo nk’uko byari byategetswe n’Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura.

Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi
Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi

Mu cyumba cy’iburanisha hari abantu bo mu muryango we n’inshuti ze batari benshi cyane, uregwa we ntabwo yari ahari.  Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’umunyemari Aphrodis Mugambira w’imyaka 66 wavukiye muri Nyamasheke, rukurikizaho icyaha aregwa cyo gushora abo yakoreshaga mu busambanyi.

Urukiko rwavuze ko iburanisha ryabereye mu muhezo kubera impamvu zavuzwe mbere, ariko gusoma imyanzuro biri bubere mu ruhame.

Urukiko rwavuze ko umwe mu batangabuhamya bamushinjaga mu bugenzacyaha, uregwa amaze gufungwa uyu yaje mu bushinjacyaha agatanga ubuhamya bundi buvuguruza ubwo yatanze mbere.

Uyu mutangabuhamya ni umwe mu bakozi ba Hotel Golf Eden Rock ya A. Mugambira no kugeza ubu, yavugaga ko yakubiswe na Mugambira kuko yanze kuryamana n’umuclient wa Hotel, asanga undi mugenzi we bakorana arira arabimubwira, Mugambira ngo yamuhaye amadorari 20 ($).

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku buhamya bw’uyu mugenzi we (uwo bakorana yasanze arira akamubwira ibibaye) rusanga hari impamvu zindi zituma uyu mutangabuhamya yarivuguruje nyuma y’uko uregwa afunzwe.

Mu rukiko ngo Mugambira yireguye ko amadorari 20 ($) yahaye uyu mukobwa yari ‘avance’ ku mushahara we atari ayo kumucecekesha kuko yamukubise.

Urukiko kandi rwavuze ko rudaha agaciro impapuro zo kwa muganga zivuga ko uyu mugabo afite uburwayi ko hari ibyo agomba kurya byihariye bityo yakurikiranwa adafunze, ngo ibi ntibyashingirwaho kuko no muri gereza imirire y’abarwaye yitabwaho.

Urukiko rwavuze ko kuba ibyo aregwa ari ibintu bihanwa hejuru y’imyaka ibiri, rushingiye no kwivuguruza k’uriya wamushinjaga mbere, ngo wivuguruje akabanza no kubazwa niba nta kibazo afite mu mutwe akemera ko abikoze ari muzima.

Ngo rusanga uregwa adakwiye gufungurwa by’agateganyo, bityo ruha agaciro imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwari rwakatiye Aphrodis Mugambira gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Urukiko rwanze kandi ingwate ya Miliyoni imwe n’umwishingizi byari yatanzwe n’uregwa n’izindi mpamvu yatanze asaba ko yaburana adafunze.

Urukiko rwategetse ko Aphrodis Mugambira akomeza gufungirwa muri gereza ya Muhanga mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

8 Comments

  • Ubutabera buzakora akazi kabwo!UM– USEKE.COM mwigeze kwandika ko hari umuyobozi mukuru ngo uyu “Mugambira yasabye kuryamana n’umukobwa ukora muri hoteri ye”!!!!
    Birasekeje!Uwo muyobozi mukuru ninde?Kuki mwahishe izina rye?Niwe nyine wamutanze niyihangane agira amahirwe byibura aracyahumeka….!

    • Bavuzeko ari umudepite

      • Urakoze Kabanga we!Umudepite?Intumwa ya rubanda!Byumvikane ko ari umugabo!Kuburyo Mugambira amuhatira kuryamana n’umukobwa akoresha?Bavandimwe Nyakubahwa perezida Paul Kagame atwigisha kenshi KWIHESHA AGACIRO!Mu gaciro rero harimo no kwirinda gukurura akarengane!Nigute wakwakira umuntu w’umugabo kandi w’umuyobozi IGITSINA?Niba yarabikoze ubwo ni uko nyirubwite bari basanzwe bakorana iyo gahunda!Kenshi twanga kurwanya akarengane kuko tuba tumva ko katatureba!Tubyibuka byageze mu nzu iwacu!

  • Itekinika ruraha…????????

  • Ahubwo ubwo njywewe narinzi ko iyo umutangabuhamya yivuguruje mu gutanga ubuhamya, ubuhamya bwe buhita bwose buteshwa agaciro kuko bitashobokera urukiko kumenya ukuri kwe.

  • Ahaaa Rwanda uwazakunyereka mu myka iri imbere,Mna uzampe kurama!

  • Ariko se ko batatubwiye uwivuguruje icyo yavuze ! yavuze ko yamushinje mbere se abitewe n’iki ! yivuguruje se agaragaza ukuhe kuri !
    Abanyemari bazira byinshi nibatamukenesha ntazavamo ! Simuzi ariko umuntu agereranya n’ibyo abona ahandi. Depite se ko atahise amutanga! cyangwa niwe uri inyuma y’abamushinja akaba yarabagize ibikoresho.

  • Ntegereje umunsi munyumvishirize izacika mu rwa tubyaye nawe se uwo mugabo ntiyafashe umukobwa ngo akoreshe ingufu amuhatira kuryamana nuwo mudepite, uwo mudepite kandi ubwo ngo yari yubashywe. none ubu arigaramiye undi arimo kubohwa.Rwanda weee? uzakira inzangano ryari ziri hagati yabo wibyaiye koko?!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish