Digiqole ad

Karongi: Umwanda ukabije mu isoko rya Kibirizi, abakora isuku bamaze amezi 2 badahembwa

 Karongi: Umwanda ukabije mu isoko rya Kibirizi, abakora isuku bamaze amezi 2 badahembwa

Isoko riremuye nibwo ubona ko hari umwanda uhamaze igihe

Isuku ni isoko y’ubuzima, isuku iyo ibaye nke mu isoko ririmo ibicuruzwa biribwa ubuzima buba buri mu kaga, mu isoko rya Kubirizi mu murenge wa Rubengera haragaragara umwanda ukabije cyane mu isoko no mu bwiherero. Abakora isuku bavuga ko bahagaritse akazi kuko bamaze amezi abiri badahembwa. Ikibazo ngo kiri kwigwa n’ubuyobozi.

Isoko riremuye nibwo ubona ko hari umwanda uhamaze igihe
Isoko riremuye nibwo ubona ko hari umwanda uhamaze igihe

Abacururiza muri iri soko babwiye Umuseke ko uyu mwanda bafite impungenge ko uzagira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abarihahiramo.

Umwe ati “Icara aha wumve umunuko nawe, cyangwa ugere hariya kuri toilettes urebe, itegereze hano mu isoko uko hasa. Biteye inkeke rwose ubuzima bwacu, ariko sitwe twenyine kuko hano ni ahantu hahahira abantu benshi.

Ariko se ubu urabona arinde waza kumpa icyashara areba uyu mwanda ushoka imbere y’isambaza? rwose rwiyemezamirimo nahembe abakora isuku koko tuba twatanze imisoro ngo dukorere ahasa neza n’ibicuruzwa byacu bibe bisa neza.”

Cooperative ikora isuku muri iri soko ngo imaze amezi abiri idahembwa, amasezerano yari ifitanye n’Akarere ka Karongi yo gukora isuku muri iri soko nayo ngo yararangiye. Akazi ubu karahagaze.

Umwe mu bakozi bakoraga isuku muri iri soko yabwiye Umuseke ati “Reba nawe amezi abiri tudahembwa, twatangiye umwaka ntawikora ku munwa ngo anezerwe nk’abandi, ariko nyine ingaruka nawe wazibonye ko mu isoko ari umwanda musa. Natwe biratubabaza.”

Pascal Kabandana uyobora Cooperative ikora isuku aha mu isoko rya Kibilizi avuga ko abakozi babo bababaye koko kuko bamaze amezi abiri badahembwa.

Ati “ariko nanjye si njye kuko Akarere niho dufitanye amasezerano ariko amafaranga ntibarayaduha ariko dufite ikizere ko bazayafuha natwe tukishyura abakozi. Gusa n’amasezerano twari dufitanye ubu yararangiye dutegereje ko yongerwa tugakomeza akazi.”

Uyu mugabo yabwiye Umuseke ko yavuganye n’umuyobozi ushinzwe imari mu karere akamubwira ko icyi kibazo bari kukigaho kandi kizakemuka vuba.

Hagati aha ariko abarema isoko rya Kibilizi bo bakaba basaba ko ibikorwa byose byakorwa vuba kuko umwanda ubateye inkeke cyane.

Umwanda uva mu isoko ukagera no ku nkengero zaryo ahari amaduka. Ugiye mu misarane y'isoko ho hateye ubwoba
Umwanda uva mu isoko ukagera no ku nkengero zaryo ahari amaduka. Ugiye mu misarane y’isoko ho hateye ubwoba
Umwanda uragaragara hose mu isoko
Umwanda uragaragara hose mu isoko

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mwanda urakabije!! umurenge(Rubengera)n’akarere ka Karongi iri soko riherereyemo nibagire icyo bakora byihuse.

Comments are closed.

en_USEnglish