Karongi: Umubyeyi arakekwaho kwica umwana we w’amezi 2
Rubengera – Kuwa gatandatu mu masaa tanu z’amanywa umugore wacururizaga isombe mu isoko rya Rubengera uzwi ku mazina ya Nelly Usabyimbabazi yafatiwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kigoroma Akagali ka Bubazi mu murenge wa Rubengera afite umurambo w’umwana we w’amezi abiri gusa. Biravugwa ko yari aje kuhamujugunya nyuma yo kumwica.
Uyu mugore byemezwa n’abamufashe ko yari agiye guta umwana we yise Naomie Irakoze Manishimwe, ibi byemejwe na Jean Peirre Mpagazehe, Laurence Nyirangendahayo n’umwana witwa Uwitije wamubonye mbere agatabaza.
Uyu mugore w’imyaka 33 avuka mu kagali ka Ruragwe mu murenge wa Bwishyura akaba yari acumbitse mu kagari ka Gacaca mu murenge wa Rubengera.
Abaturanyi b’uyu mugore babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko akunda kunywa inzoga nyinshi agatuka buri wese ndetse ngo akaba yari yarananiwe kwiyakira kubera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Aba baturanyi bavuga ko akana ke yagakundaga ariko ngo iyo yasinze yabaga nk’umusazi bakavuga ko yaba yakishe muri ubwo buryo asanzwe ameramo nk’umusazi, maze agashaka no kujya kukajugunya.
Clement Bikino, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Gacaca yabwiye Umuseke ko bari basanzwe bazi uyu mugore nk’umuntuusa n’ufite ikibazo cyo mu mutwe ngo kubera ko yasaga n’uwananiwe kwakira ubwandu bwa SIDA yabanaga nabwo.
Ati “Nta wamuhutazaga kuko abantu bamumenyereye, kandi ntabwo yabitewe n’ubukene kuko umwana yari ataratangira kurya ngo amugaburire.”
Ubwo uyu mugore yari amaze gutabwa muri yombi na polisi yagaragaje imigirire y’umurwayi wo mu mutwe maze ahita yoherezwa mu bitaro bya Caraes Ndera aho ari gukurikiranirwa ubu.
Abaturanyi b’uyu mugore ndetse n’ubuyobozi bahuriza ku gusaba ababyiruka kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo ari byo bitera ibibazo bisa n’ibi.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi