Karongi: Ishuri rimaze imyaka 8 ba rwiyemezamirimo baryubaka ntibarirangize
*Abaryubatse ngo bagiye barita kandi hari amafaranga bishyuwe ngo bakore
*Abaturage bubatse ibyumba by’aya mashuri barambuwe
*Ubwo Perezida aheruka mu Birambo bagiye kumubaza iki kibazo abayobozi barakomakoma ngo bagiye kubishyura kugeza n’ubu
Ishuri ribanza rya Musonagti riherereye mu kagali ka Rugobagoba mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi, ni urugero rw’imikorere mibi ya bamwe mu bashinzwe amasoko mu turere na ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko bakishyurwa amafaranga bagasondeka ibikorwa kandi bakambura abaturage bakoresheje igihe kinini. Iri shuri hashize imyaka umunani riri kubakirwa ibyumba icyenda gusa!!!! N’ubu ntibiruzura.
Riherereye hirya rwose mu cyaro, mu kagari gahana imbibe n’Umurenge wa Ruganda, urigezeho ukiribona wasa n’uwishimira ibyumba birindwi ubona bisakaye kandi bikinze, ariko mu by’ukuri hagombaga kubakwa ibyumba icyenda, imisarane 12 n’ibigega by’amazi bibiri.
Ibyumba birindwi abana bari kwigiramo birakinze gusa, pavement yo yasi ikoze nabi cyane, ibibaho (tableau noire/black board) byubatse nabi ku buryo bikoreshwaho ingwa nyinshi cyane, ibindi bibaho bibiri byo ntibinuzuye, nta birahure biri mu madirishya ibi bituma iyo imvura iguye imvura ihagarika amasomo kuko umuyaga utuma igera mu mashuri. Imisarane n’ibigega by’amazi byo ntacyakozwe.
Rwiyemezamirimo wa mbere, GVSS, yatangiye imirimo yo kubaka iri shuri tariki 28/10/2008, mu 2011 yahise avanamo ake karenge ntaho agejeje imirimo kuko yari atarasakara nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’ishuri.
Rwiyemezamirimo wamusimbuye (SOTRATICO) ngo yahawe miliyoni 34 mu 2014 ngo asoze imirimo, ariko ngo yaraje arabisondeka n’ibyumba byaburaga n’imisarane n’ibigega ntiyabyubaka nawe arigendera.
Impamvu uyu rwiyemezamirimo yatanze ngo ni uko umuhanda ugera kuri iri shuri ari mubi cyane udakoze nk’uko Pierre Celestin Habyarimana uyobora iri shuri yabitangarije Umuseke ubwo wari wasuye iki kigo.
Ubuyobozi bw’Akarere ngo nibwo bwari bushinzwe gukurikirana no kugenzura imyubakire y’iri shuri naho Minisiteri y’uburezi niyo yari yatanze amafaranga yo kuryubaka.
Uko iri shuri rimeze uku ngo byasubije inyuma ireme ry’uburezi batanga kurusha uko ryari rimeze mbere bakiri mu nzu zishaje z’amategura.
Abaturage baryubatse barambuwe, bagiye kuregera Perezida barabahwahwanya
Apolinaire Hitimana ni umufundi wubatse kuri aya mashuri kuva batangira kuyubaka bushya mu myaka umunani yose ishize, igihe cyose yayakozeho ngo yarambuwe bimutera ubukene mu rugo kuko iyo yahakoraga nta handi yateraga ibiraka.
Imyeenda inyubako z’iri shuri zifitiye abaturage yose hamwe ni 2 595 200Rwf, abaturage bakoze ntibishyurwe babwiye Umuseke ko ubwo Perezida aheruka mu Birambo umwaka ushize bagiye kumuregera iki cy’uburyo bakoze bakamburwa ariko abayobozi bakabakabasaba kwihangana ngo kuko haburaga gato ngo bishyurwe, ariko ngo Perezida ahavuye aba bayobozi ntibongeye gukozwa ibyo kwishyura aba baturage kugeza ubu.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buvuga ko bwifuza ko ba rwiyemezamirimo bubatse iri shuri bashakishwa bakaza bakuzuza izi nyubako n’ibyo bemeye byose.
Umuseke wagerageje kuvugana n’aba ba rwiyemezamirimo batungwa intoki ariko ntibyashoboka.
Eric Munezero Umukozi w’Akarere wasigaye mu mwanya wa Mayor avuga ko Akarere kabizi ko rwiyemezamirimo wa mbere yataye iri shuri atarangije imirimo, Akarere kagashyiraho undi maze ngo ageze hagati ngo abashyiraho amananiza ko umuhanda udakoze.
Uyu muyobozi ariko avuga ko amafaranga yandi yagenewe kubaka iri shuri kuri konti hariho miliyoni 10, ngo uyu mwaka uzajya kurangira iri shuri rimaze kuzura neza.
Iri shuri ryigaho abana 638.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
6 Comments
None izi fondations murabona zizamara igihe kinganiki?
HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZ…..
Nta kundi Eric uwo yavuga kuko azwiho imikorere mibi cyane !si nawe Gusa!ariko naba nawe naho Muhire Emmanuel gitifu w’akarere we ni ruyogoza !Avuga atyo se imyaka umunani yose barihe ?aba bagabo b’i Karongi bazwiho imikorere mibi gusa!Ikimenyane gukingirana ikibaba no kwisimburanya mu mwanya uko babyumva!urugero: Abapiganiwe imyanya muri aka karere mu kwezi kwa munani umwaka ushize nubu barahebye !amaso yahezde mukirere!nihe mwabonye abantu bakora interview bagategereza amezi 7 yose!Umuseke udushakire amakuru ya ruswa abyihishe inyuma ariho guhwihwiswa!
icyo mbahaye nyine
@Baka, rwose Eric uramubeshera akora neza, ahubwo bose bakoze nkawe byatanga umusaruro.
Murasetsa, ubwo se Akarere gafite ayo manota? Nanjye narakoze ariko amakuru mfite ni uko ayo manota ari i Kigali. Ibi birakabije pe!!! Amezi 7? Komisiyo itabare.
Comments are closed.