Digiqole ad

Karongi: imyaka 18 ishize ikwiye gusigira abanyarwanda isomo

Mu ijambo Umuyobozi w’akarere ka Karongi yagejeje ku mbaga y’abaturage bari bitabiriye ibirori yashimangiye ko iyi myaka 50 ishize u Rwanda rwigenga, by’umwihariko imyaka 18 ishize u Rwanda rwibohoye ikwiye gusigira abanyarwanda isomo ry’aho bavuye n’aho bageze.

Ubuyobozi Ingabo, Akarere na polisi bifatanyije n’Abanya Gishyita kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, na 18 yo kwibohora
Ubuyobozi Ingabo, Akarere na polisi bifatanyije n’Abanya Gishyita kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, na 18 yo kwibohora

Muri uyu muhango wabereye mu murenge wa Gishyita, Mayor wa Karongi Kayumba Bernard yagize ati: “Isomo dukuramo rya mbere ni impinduka zigamije kutuvana ibuzimu zidushyira ibuntu kuri ibyo bigendanye n’amateka ari mu gihugu cyacu. Ntago ari ibyo duhimba mwese abafite imyaka igera ahongaho cyangwa n’abatayifite mukiri mu mashuli murabisobanurkirwa”.

Uyu muyobozi yavuze ko hari ingero nyinshi z’ibyahindutse neza ariko cyane cyane ubuyobozi bufite icyerekezo cy’iterambere butandukanye n’ubuyobozi bwo mu myaka 18 ishize n’iyayibanjirije bwagaragaje ubushake mu gutanya abanyarwanda.

Umuyobozi wa Batayo (battalion/battaillon) ya 204 mu karere ka Karongi Colonel Mugisha Ludovic we asanga aho u Rwanda rugeze ubu nyuma y’imyaka 18 byasabye imbaraga nyinshi kubera ibibazo byatewe n’imiyoborere mibi y’abakoloni.

Yagize ati: “Abakoloni batandukanyije abanyarwanda kugira ngo babone uko babayobora, kubera ubujiji abanyarwanda bari bafite bagendeye kuri iyo gahunda y’abakoloni, bafata imipanga bica abavandimwe babo. Ariko igihe cyarageze abanyarwanda banga gukomeza kurebera barahaguruka barabirwanya.”

Ubu abanyarwanda baratekanye, bariga, barivuza barakora ibikorwa by’iterambere, aho isi yose isigaye iza mu Rwanda kureba ibikorwa abanyarwanda bagezeho bakoresheje imbaraga zabo.”

UM– USEKE.COM

en_USEnglish