Digiqole ad

Karongi: Imodoka y’ingabo yakoze impanuka hafi ya Kivu

 Karongi: Imodoka y’ingabo yakoze impanuka hafi ya  Kivu

Nyuma yo kugonga yataye umuhanda ijya mu ntoki

Imodoka y’ingabo z’u Rwanda yo mu bwoko bwa Toyota Hilux  ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu yakoze impanuka igonga moto ubwo yari igeze mu ikorosi rizwi cyane mu mudugudu wa Bupfune mu murenge wa Bwishyura hafi y’ikiyaga cya Kivu. Ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.

Nyuma yo kugonga yataye umuhanda ijya mu ntoki
Nyuma yo kugonga yataye umuhanda ijya mu ntoki

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ry’ahitwa mu Bupfune hafi y’akagezi ka Kabirizi, ni ikorosi rizwi cyane kuko rikunda kuberaho impanuka ndetse kenshi imodoka zikagwa mu kiyaga cya Kivu, nk’uko biherutse kugenda mu mpanuka yabereye aha mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo imodoka yagwaga mu Kivu.

Abaturage babonye iyi mpanuka babwiye Umuseke ko iyi modoka yagonze iyi moto iyisanze mu ikorosi maze nayo igahita ita umuhanda ikajya mu gishanga gihari.

Umumotari wari kuri moto wenyine yakomeretse bikomeye naho uwari utwaye imodoka akomereka bidakomeye cyane.

Iri korosi abatuye hafi yaryo bavuga ko rikunda kuberamo impanuka kubera abatwaye ibinyabiziga batungurwa n’imiterere yaryo bakahagongera cyangwa imodoka zikabagwana mu kiyaga cya Kivu.

Umumotari yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga
Umumotari yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga
Abaturage bafasha kuvana imodoka aho yagiye hanze y'umuhanda
Abaturage bafasha kuvana imodoka aho yagiye hanze y’umuhanda
Uwari uyirimo yakomeretse bidakomeye cyane
Uwari uyirimo yakomeretse bidakomeye cyane

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • yooo

  • pole sana.

  • Nenese iperereza ryabivuzeho iki? Uwo musoda nuwo mu motari ninde wakoze ikosa mu muhanda?

  • Iri korosi rimaze kugaragara ko riteza ibibazo hari hakwiye gushyirwa ikirangantego mu buryo kwirinda ibyo byose.

Comments are closed.

en_USEnglish