Digiqole ad

Karongi: Haravugwa icyumba cy’amasengesho babanza kumarana irari ry’umubiri

Mu murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi haravugwa icyumba cy’amasengesho  cy’itorero ry’aba Presbyterienne mu Rwanda aho ngo abaje mu masengesho basabwa kubanza gukorakoranaho bakamarana irari ry’umubiri. Bamwe ngo bisanga bahuje ibitsina ubundi amasengesho agakomeza hakorerwa ubuhanuzi buba bwatumye benshi baza kubwumva. 

Urusengero rwa Paroisse ya EPR-Rubengera ruvugwamo izo nyigisho
Urusengero rwa Paroisse ya EPR-Rubengera ruvugwamo izo nyigisho. Photo/KigaliToday

Umwe mu bajya baza mu masengesho akunze kuba mu ijoro ryo kuwa Kane wa buri cyumweru waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke i Karongi avuga ko uyobora amasengesho ajya abasaba ko babanza kumarana irari ry’umubiri bakorakoranaho maze ngo bakisanga basambanye.

Uyu utifuje gutangazwa amazina ye avuga ko usibye ibyo hari n’inyigisho zitangirwa muri iki cyumba cy’urusengero rw’Itorero EPR Rubengera zihakana kandi zigasaba abayoboke kureka ibijyanye no kuboneza urubyaro kuko ngo ari ‘ukwica’.

Ibi byatumye bamwe mu bajya muri iki cyumba cy’amasengesho batangira kubireka kuko ngo bagize amakenga kuri izo nyigisho ndetse n’ibyo basabwa byo kumarana irari.

Pasteur Viateur Sebyenda uyobora Paroisse ya Rubengera yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko iki kibazo bacyumvise nabo kandi bari kugikurikirana bafatanyije n’izindi nzego z’itorero zisumbuyeho.

Pasteur Leonidas Ntibimenya umuyobozi w’impuzamatorero mu karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko hashize iminsi micye amenye iki kibazo ariko yamaze kuvugana na bamwe mu bagize  Komite nyobozi y’icyo cyumba kugira ngo baterane bajye  inama cyangwa se hafatwe izindi ngamba kuko ibyo yumvise atari ibyo gushyigikirwa.

Sebastien Hakizima umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi yemeza ko icyo cyumba gihari ariko ibyo bibazo bihavugwa bitarabashyikirizwa.

Gusa akavuga ko batakwihanganira abigisha inyigisho zinyuranyije n’amategeko y’igihugu.

Iki cyumba bivugwa n’abakigana ko kitabirwa n’abantu bagera kuri 800 bo mu matorero atandukanye ngo baba baje gukurikira ubuhanuzi.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE/ Karongi

15 Comments

  • Yego Mana mu izina rya Yesu!!Abo bigisha inyigisho nkizo bafungwe!

  • Burya rero hari icyo mutari muzi , IYOBOKAMANA N’IKIYOBWABWENGE KU BANTU BARIYOBOKA BAGAKABYA !!. WWW. LA RELIGION C’EST L ‘OPIUM TOUT LE MONDE “

    • None se nk’umunyamakuru w’umwuga kuki utanyarukiye yo ngo ubone amakuru y’imvaho atari amabwire ngo ngo ngooooooooo.
      Reka mbonereho nkosore J.d’Amour: La Religion c’est l’Opium du Peuple. Byavuzwe na Karl Marx w’umukomunisti. Abasengera mu kuri….mukomere.

      • Urakoze Kambari. Wasoma peee! Nari ngiye kumukosora nsanga wantanze!!

        • Liza na Kambari, murakoze cyane ndabashimye kunkosora .

      • Urakoze cyane mwene da, inkuru utigereyeho ubwawe ishobora kukuyobya, ibi bivugwa nta biba muri iki cyumba. Maze igihe ngisengeramo ntabyo nabonye, ni ugusebanyagusa, ikibabaje nuko nuwo mupasteur yabyinjiyemo kuko ntakunda gusenga pe, Turamusabira ngo Imana imwiyereke yihane, ibintu bizagenda neza

    • religion destroys ,so don’t follow religion cuz it creates divisions ,conflict and eventually destroys those who follow it, but rather u should follow Christ Jesus because he relates us to God his father, that means he ‘s actually our relationship to the heaven Father. A lot of times people confuse religion with serving the living God ,but the truth is ,these two things are completely different cuz God himself has never created any religion, this thing is a man made way which satan has been using to divide people, if God is one then why don’t we gather together and praise and worship him cuz this shows we’re one which again shows love and God is love; but instead of this fine fire gathering we always separate from each other based on this so freakin’ religion,lol me, i’ve quit this religion thing , I ‘m now in Christ as my best friend and Lord and i like it way better than the religion that one destroyed me but thank God, I’m now learning through Christ that obeying God has nothing to do with following a religion,it’s only our relationship with our God Christ that matters.

  • Abanyamakuru bo mu Rwanda tubuze ikintu kimwe. umwanditsi ati : barambwiye! bande !
    wakagombye kuba wowe nkumunyamakuru warashoboye kwinjira wiyoberanyije hamwe nabandi nibura ukabyibonera n’amaso yawe? naho amakuru nkaya ntabwo arayumwuga ni ukuzimura.

  • None se ko n’abayobozi bemera ko barimo babikurkirana.ubwo umunyamakuru ntimumurengaya?ahubwo ndumva aburiye abari gutangira kujyayo uyu munsi.

  • Izi nkuru ziba ari ukubeshya keretse umunyamakuru iyo ahigerera nahubundi ni abashaka kugisenya dore ko na Satani yanga amasengesho urumva se abantu 800 bose barayobye pe!!!! Ni ugushaka kugisenya gusa bifuza .

  • Ariko njye hari icyo nibaza, nkabantu batabona umwanya wokujya kurara munsengero bitewe n’akazi bakora ubwo hari insimbura mubyizi baha abararayo.

  • Nyuma ya ADEPR Ubwo ni EPR ikurikiyeho.Aba bose basanze synode yaragenze neza none ubwo barashaka ko ba cheihk aribo bajya badushyiriraho aba pasteur nkuko babikora muri ADPER. Bachristo bavandimwe mube maso mwirinde icyaboshya ngo mucikagurikemo ibice.

  • Inkuru nkiyi su gupfa kwandi kuko ni danger kuri publique !!!!

    Mbere yo kutwereka inkuru ikaze nkiyi ishobora guteza umutekano mukeya ni byiza ko wigererayo…, ukandika ibyo uhagaze ho.

    Naho ibyo ukoze n’urusobe rwashungura akaga ku gihugu !!!!

    Ariko iyo ubitubwira wabiciye mo ufite ibimenyetso werekana bifatika amajwi se amashusho se ubuhamya bw’ababikorewe ibintu nkibyo uyu munota police yari kuba yabikemuye.

    Ibi byo kuvuga inkuru ibice cg ibihuha bizakemurwa nu zandikwa akabanywesha umugezi abazutaguriza mu nkiko babace indishyi itubutse mu bindi bihugu birakorwa umuntu wamwandika umubeshyera indishyi akaguca 1 billion cg irenga….

    Uzarebe yuko Art. KAYIREBWA hari uzojyera kuvogera ibye kuko yarabakoze ho…..

  • ngahore ese mama abigishwa bazigirahe ko numva bikomeye nyagasani

  • Bavandimwe, mbere yo guca imanza musengere Rubengera. Haje umupasteur witwa Sebyenda, wagirango ni intumwa ya satani, akoresha udutsiko twabantu b’indarikwa ngo asebyeicyumba kuko ni umupagani pe. Nonese mushyize mu gaciro, abantu 800 barimo abakuru, abato, abasaza, abakecuru, urubyiruko abagore n’abagabo koko bajya gusambanira mu cyumba? basengera mu rusengero kandi ruba rwuzuye cyane, murumva koko ibyo byakorerwa he? bariya ni abantu aha amafaranga ngo basebye icyumba gifungwe kuko atinya ko yazakijyamo nk’umuyobozi ibye bikamenyekana kuko ni umusambanyi mubi, ukabije.
    Mana we tabara rubangera, uyikize sebyenda

Comments are closed.

en_USEnglish