Digiqole ad

Karongi: Animatrice n’umuzamu b’ishuri barafunze kuko umunyeshuri yatorotse akabura

 Karongi: Animatrice n’umuzamu b’ishuri barafunze kuko umunyeshuri yatorotse akabura

i Karongi mu Burengerazuba

Umukobwa w’imyaka 18 wiga mu kigo cya TTC Rubengera aheruka ku ishuri ku cyumweru atoroka ikigo, kuva ubwo ntibizwi aho aherereye. Nyuma y’uko ababyeyi be batanze ikirego kuri Police Animatrice w’ikigo n’umuzamu, hamwe n’umusore ukekwaho kuba yasambanyaga uyu mukobwa, batawe muri yombi na Police ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Uyu mukobwa amakuru agera K’Umuseke avuga ko yari asanzwe akunda gutoroka akajya kurara k’umusore utuye ahitwa Ku cy’Imana ukorera ikigo cya One Acre Fund, nawe ubu watawe muri yombi mu iperereza.

Amakuru kandi Umuseke wahawe n’umwe mu bakozi ku kigo utifuje gutangazwa ni uko umuzamu w’iki kigo ari we watanze amakuru kwa Animatrice ko uyu mukobwa yari asanzwe akunda gutoroka akarara hanze y’ikigo kuri uriya musore.

Animatrice w’ishuri amaze kumenya aya makuru kuwa gatanu w’icyumweru gishize yahannye uyu mukobwa amuhanishije gukupakupa ibyatsi, bigendanye kandi n’ukongo yari ataratanga n’amafaranga y’ishuri.

Ku Cyumweru uyu mukobwa ngo yahise atoroka ntiyongera kugaruka ku ishuri.

Ababyeyi b’uyu mwana bo mu murenge wa MurambiĀ nibo bakurikiranye ishuri ku mwana wabo wabuze avuye ku ishuri.

Umuyobozi wa TTC Rubengera yabwiye Umuseke ko aya makuru ku ibura ry’uyu mukobwa ariyo ariko ntiyagira byinshi abitangazaho.

Ubwo Umuseke wariho utara iyi nkuru Police yahamagaye kuri telephone igendanwa uyu mukobwa yitabye ntiyababwira aho ari ahubwo avuga ko ashaka kwiyahura.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

9 Comments

  • birababaje kabisa.

  • Police nirekure vuba na bwangu animatrice n’umuzamu bararengana. Nabwo wabuza ikirara kuraraguzwa aho gishatse!! Umusore we yagumamo niba atabasha kurihirira inshuti ye ngo ayigire Inama y’ibyo igomba gukora.

  • none se animatrice arazira iki ko wumva yanabimenye akamuha igihano?

  • Abakobwa b’ubu cyeretse nimugura ibiziriko biriho camera byose bikabazirikwaho bihurira kwa Animatrice naho ubundi muzabamarira muri gereza. Isi iri guca amarenga yo gushira kwayo.ariko ndumva Police ikoresheje ikoranabuhanga yamenya aho ari niba yarabitabye harabura icyi ngo bamenye aho ari?

    • ariko njyewe ndumva animatrice arengana ubwo se bamuvungiye iki iyo police .ESE police yo kuki batayifunga ntago ishinzwe umutekano we ubu ntabaturage birirwa birirwa bapfa kuki yo itabiryozwa kandi ari inshingano zayo zo kurinda umutekano wumuturage

  • ariko njyewe ndumva animatrice arengana ubwo se bamuvungiye iki iyo police .ESE police yo kuki batayifunga ntago ishinzwe umutekano we ubu ntabaturage birirwa birirwa bapfa kuki yo itabiryozwa kandi ari inshingano zayo zo kurinda umutekano wumuturage

  • pole animatrice urarenganye pe! None se arazira ko yahannye umunyeshuri kandi ari inshingano ze? None se arazira ko umunyeshuri yatorotse nk’aho yarara amwiziritseho nk’aho ari we ashinzwe wenyine? N’ababyeyi babibyariye baracika nkanswe uv=cunga abana magana….!!! Umuzamu nawe kandi eretse niba ariwe wamukinguriye naho niba yarasimbutse nawe yabaa arwangana

  • None se barafunga animatrice ishuri ni gereza ngo tuvuge ngo umufungwa yamucitse? Ntampamvu mbona yo gufunga animatrice rwose kuko si umupolisi wa buri munyeshuri!

  • N’ukuvuga ko umuzamu azizwa GUTANGA AMAKURU, ubwo byabaye icyaha, animatrice akazira kugarura discipline mu kigo ashinzwe, police aho gushaka umwana ishaka animatrice na zamu, WOW professionnal tacts!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish