Digiqole ad

Karongi: ‘Amarozi’ yahitanye umugore n’umugabo we bapfa bakurikiranye

 Karongi: ‘Amarozi’ yahitanye umugore n’umugabo we bapfa bakurikiranye

Mu kagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano aho umugore n’umugabo we bapfuye bakurikiranye

Mu bice bitandukanye by’icyaro, na hamwe na hamwe mu mijyi, hajya havugwa impfu z’abantu bikavugwa ko barozwe, mu kagali ka Rwungo Umurenge wa Rugabano Akarere ka Karongi haravugwa urupfu rudasanzwe rw’umugabo n’umugore we bapfuye bakurikiranye ho amasaha 24 nyuma y’uko ngo umuntu bavuga ko ari umurozi abaramukije bombi nyuma gato bakaremba umugabo agapfa mbere.

Mu kagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano aho umugore n'umugabo we bapfuye bakurikiranye
Mu kagali ka Rwungo mu murenge wa Rugabano aho umugore n’umugabo we bapfuye bakurikiranye

Umugabo yitwa Gabriel Uwimana n’umugore we Thacienne Nyirandinkabandi umwe yapfuye kuwa gatatu w’icyumweru gishize undi apfa kuwa kane.

Kugeza ubu abaturanyi n’imiryango yabo bavuga nta kindi bazize uretse amarozi kubera ubwumvikane bucye bari bafitanye n’umwe mu bo mu muryango w’umugabo bushingiye ku masambu.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko aba babyeyi bakuru, kuko umwana wabo muto afite imyaka 18, ngo bari bavuye ku isoko maze bahura n’umugabo wo mu murenge wa Gitesi ngo abaramutsa bidasanzwe.

Ati “Bageze mu rugo bararembye, bavuga ko basuhujwe n’umugabo wo muri Gitesi, nyuma gato umugabo Gaburiheli yahise apfa umugore we apfa umunsi ukurikiye nijoro. Ubu bose twarabashyinguye. Ariko twese tubona ko ari amarozi.”

Umuyobozi w’Akagali ka Rwungo yabwiye Umuseke ko aba bantu koko bapfuye, ariko avuga ko atakwemeza ko barozwe kuko ngo bitemejwe n’abaganga.

Aba bapfuye basize abana batanu, barimo babiri bashyingiye. Abaturanyi babo bavuga ko umugabo yari afitanye ikibazo n’abo mu muryango we gishingiye ku masambu, bakamutunga urutoki umwe muri bo ko ari we wamurogesheje n’umugore we akoreshe uyu mugabo wabaramukije wo mu murenge wa Gitesi.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu naho Iburengerazuba, abaturage batwikiye umugore bamushinja kuroga mwisengeneza we agapfa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bintu leta nitabihagurukira bizadukoraho

Comments are closed.

en_USEnglish