Karongi: Abanyarwanda 21 bavuye mu mashyamba ya Congo bishimiye kugera imuhira
* Icyo bahurizaho ni uko bari bafite amakuru mabi ku Rwanda
* Kumenya aho bahoze batuye ni ugushakisha
* Abenshi muri bo bavukiye mu mashyamba i Congo
* Kuri bo ngo bageze mu Rwanda babona ni nk’aho bukeye
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa munani z’amanywa ku biro by’Akarere ka Karongi hakiriwe Abanyarwanda bahungutse 21 bari mu miryango 10. Aba bavuye mu mashyamba ya Congo aho bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR ubabuza gutaha. Bageze aha iwabo bavuye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ibakira ikabaha iby’ibanze maze UNHCR ikabageza iwabo aho bakomoka.
Ku maso baratangaye cyane, bafite amatsiko menshi, bavugisha buri wese ubona bishimye, inkuru nziza bafite ni iyo kugera iwabo bagasanga amakuru babwirwaga ari mabi cyane kandi atari ukuri.
Sabato Uwiduhaye ni umugore w’imyaka 30, yagarukanye n’umwana we umwe wavukiye mu mashyamba, we yahunze mu 1994 ari umwana.
Uwiduhaye yabwiye Umuseke ati “Ndabona ari nk’igitangaza, batubwiraga ko uje mu Rwanda adasohora amahoro, ko ahita yicwa. Umukobwa wanjye mukuru niwe watashye mbere nageragezaga akampa amakuru y’ino aha, ambwira ko u Rwanda twumva rutandukanye n’uko rumeze. Niko nahisemo gucika (FDLR) ndataha nzanye n’aka kana kanjye, hariya nuguhora duhunga intambara za Raira mutomboki (umutwe witwaje intwaro ujya ushyamirana na FDLR).”
Jean Kagabo nawe waje aturutse muri Nord Kivu aho bose bavuye, we yavukuye muri Congo, ni umusore w’imyaka 21. Nibwo bwa mbere ageze mu Rwanda, avuga neza ikinyarwanda kuko yabanaga n’imiryango y’abanyarwanda n’abo muri FDLR.
Yabwiye Umuseke ati “Kuri njye ni nkaho bugicya, natunguwe n’umutekano n’isuku. Abantu barakora ibyabo mu mutuzo, urabona ibintu ari byiza pe. Ubu nanjye ndaje ngo mfatanye n’urundi rubyiruko twubake igihugu kandi nasaba bagenzi banjye nsize inyuma mu mashyamba gutaha.”
Bagejejwe aha ku biro by’Akarere ka Karongi wasanganga benshi batibuka neza aho bari batuye neza. Bakavuga bati ‘nitugera aho twategeraga imodoka cyera hitwaga kwa Biracika turabaririza’
Nk’uwitwa Vestina yavugaga ko we atavukiye mu Rwanda ariko bamubwiye ko iwabo hitwaga kwa BWAKIRA, ubu ni mu murenge wa Murambi.
Ubuyobozi bw’Akarere bukaba aribwo buhita bubafasha kubageza mu miryango yabo iri mu Rwanda ikabafasha gutura no kwinjira mu buzima busanzwe.
Mu burasirazuba bwa Congo haracyari abanyarwanda benshi babayo nk’impunzi, benshi barimo urubyiruko rumeze nk’urwafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR ukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abanyeCongo.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW