Digiqole ad

Karekezi Olivier yahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro

Nubwo yinjiye mu gice cya kabiri asimbuye Ngoma Hegman, kuva yagera mu kibuga ibintu byahindutse ku ikipe ya APR yahise itangira kubona uburyo bwo gutsinda ibitego kugeza ubwo ubwe Karekezi atsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.

Ministre Mitali ahereza igikombe Karekezi Olivier/photo P Muzogeye
Ministre Mitali ahereza igikombe Karekezi Olivier/photo P Muzogeye

Nyuma y’uko Police FC ibonye igitego kuri penalty yatewe na Kagere Meddy wari ukorewe ikosa na Ngabo Albert mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ikipe ya APR yakinnye ishaka nibura kwishyura.

Ibi yaje kubigeraho ku munota wa 74 ku mupira watewe n’umutwe na Karekezi Olivier agaruriye Mugiraneza Jean Baptiste maze nawe ashyiramo neza umukino urangira ari 1 – 1.

Kuri uyu mukino wa nyuma wa MTN Peace cup hongeweho iminota 30 yo kwisobanura, cyangwa hagaterwa za Penality, nkuko byari bimaze kugenda ku mukino wari wabanje hagati ya Rayon Sport na AS Kigali zakijijwe na Penalty 4 kuri 5 za Rayon yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa.

Mu gace ka kabiri k’iminota 15 ya nyuma, kuwa 11 nibwo Olivier Karekezi yatsinze igitego cyiza cy’umutwe cyahise kirangiza amahirwe Police yari isigaranye, umukino urinda urangira dore ko Police nta mahirwe yo gutsinda yariho ikora mu mukino hagati.

APR FC yegukanye ibikombe byombi bikinirwa mu mwaka umwe mu Rwanda, ikaba kandi ari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya itsinze Police ku mukino wa nyuma dore uw’umwaka ushize yari yayitsinze 4 – 2.

Igikombe ubwo cyazanirwaga APR FC
Igikombe ubwo cyazanirwaga APR FC
Karekezi Olivier nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Olivier Karekezi yishimira igitego cyahesheje intsinzi APR
Umukino urangiye abakinnyi ba Police mu gahinda
Kuri APR byari ibyishimo kwegukana igikombe cya kabiri cy’Amahoro yikurikiranya itsinda Police FC ku mukino wa nyuma
Umufana mwiza watowe ni uwitwa Rwarutabura, yahembanywe na Kagere Meddy nk’uwatsinze ibitego (6) byinshi na Papy Faty nk’umukinnyi mwiza mu irushanwa
Umutoza Cassa Mbungu wa AS Kigali yakira igikombe cy’ikipe yatunguranye mu irushanwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yari mu bashyitsi bakuru
Ndikumana Hamad Katauti aganira n’umunyamakuru nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu
Igice cya mbere kirangiye Jay Polly yaririmbiye abafana bari kuri Stade Amahoro

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish