Karekezi Olivier nyuma ya 2015 azasoza umupira
Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi Karekezi Olivier ari mu nzira zigana ku musozo w’umupira w’amaguru nkuko yabitangarije umunyamakuru wacu. Uyu mukinnyi azarangiza amasezerano afite mu ikipe ya Club Athletique Bizertin yo muri Tunisia mu mwaka wa 2015 aho atekereza ko atazakomeza.
Karekezi yagize ati “ Sinzi niba nakomeza gusa sinzaguma muri iyi kipe nta yandi masezerano nzahasinya, ntekereza ko nzahita mpagarika gukina. Amasezerano yanjye azarangira mu kwezi kwa gatandatu 2015, ndateganya guhita njya muri Swede nkarushinga nkareba ibindi nakora.”
Uyu mukinnyi yatangaje ko ateganya kurushinga n’umukunzi we Niwin Sorlu, babana muri Tunisia, mu Ukuboza umwaka wa 2015 muri Swede aho ngo yumva azahita aguma akiga ibijyanye no gutoza cyangwa se yaba ariho abona ikipe akaba yakina ariko agana ku musozo wa ruhago ye.
Karekezi Olivier avuga ko ibyo guhita aza gushakira ubuzima mu Rwanda mu butoza atazabyihutira kuko narangiza umupira azabanza kwihugura neza mu byo gutoza.
Uyu mukinnyi afite umukino ku munsi w’ejo ikipe ye izakina na Far Rabat yo muri Maroc. Mu ikipe ye akaba afite umwanya ubanza uhoraho.
Karekezi Olivier azwi cyane mu ikipe ya APR FC aho yanazamukiye, akaba azwi kandi mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’umwe mu bakinnyi bayikiniye igihe kigera ku myaka igera ku 10.
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Azagire urugo ruhire!abo yabanye nabo bajye bareberaho kuvuga utivumbuye!
Danger man numuntu wumugabo kabsa aje gutoza mu rwanda ntibabona ayo bamuhemba kabsa kereka atoza amavubi
Gutoza n impano kimwe no gukina umupira,ndatekereza ko nagira umugisha wo gutoza neza nkuko akina neza igihugu kizaba gifite umutoza mwiza,naho mariage tuzamwifuriza ubukwe bwiza igihe kigeze.
Comments are closed.