Digiqole ad

Karekezi Olivier azaza muri APR mbere ya 17/09

Amakuru dukesha urubuga rwandika ku mupira w’amaguru, www.ruhagoyacu.com ni uko uyu mukinnyi wahoze ari captain w’ikipe y’igihugu, biteganyijwe ko azagera i Kigali mbere ya tariki 17 Nzeri agarutse gukinira ikipe ya APR FC.

Oliver Karekezi
Oliver Karekezi/ Photo Internet

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Olivier ndetse na mugenzi we Jimmy Mulisa, bari kuvugana na APR, abayobozi ba APR ubu noneho baremeza ko Olivier Kerekezi na Jimmy Mulisa bazaza vuba aha mbere y’uko APR itangira kwitegura shampionat na Pre-season tournament.

Olivier,28, ubu yabarizwaga mu ikipe ya Östers IF muri Swede, akaba ngo yarumvikanye na APR kuyikinira imyaka 2. Naho Jimmy Mulisa we  yakiniraga FC VOSTOK yo muri Kazakhstan saison ishize.

Aba bakinnyi bombi bakaba barerekeje ku mugabane w’uburayi bavuye mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda ya APR FC.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

4 Comments

  • ko ashaje se ubu apr izamubyaza uwuhe mu saruro?ni kimwe bose umupira waba basore wabaye amateka,nibashakae abana bakiri bato babatoze ubundi babone ko ataribyo bizavamo umupira muzima ndetse bikanatanaga inyungu

  • ubwo n’ukubuza abana bazamuka kwikinira kuki abanyarwanda dukunda kuguma ku ruhu kandi inka yarariwe kera

  • they’re welcome again!!

  • Baje kwirira imisoro yabanyarwanda. Karekezi koko akina iki ko mba muri Suede ko ntamubona .28 ans nimba ataragabanyije yakwiye kugaruka i Rwanda. Ariko uwahoze ayobora FERWAFA no bonfrere wa olivier kandi ni Boss wa RDF ntakundi gusa hari abana bakeneye kuzamuka

Comments are closed.

en_USEnglish