Kardashian, wa mu star uzarya ingobyi yabyaye
Los Angeles – Saa tatu z’ijoro mu bitaro bya “Cedars-Sinai Medical Center” aho yajyanywe kuri uyu wa gatanu akibaruka kuri uyu wa gatandatu, Kim Kardashian yabyaye umwana w’umukobwa byavuzwe ko asa na Kim kurenza se umubyara Kanye west.
Uyu mukinnyi w’amafilimu wabyaranye n’umuririmbyi uzwi cyane Kanye, byari byavuzwe koazabyara mukwa karindwi, ndetse bivugwa cyane kurushaho ubwo yavugaga ko azateka akarya ingobyi y’umwana azabyara.
TMZ ivuga ko uyu muryango wagaragaje ibyishimo bidasanzwe aho bahise basezera ibitaro kuri icyi cyumweru.
Kanye West ngo ikintu ashyize imbere ari ukurinda bihagije umutekano w’umwana we ndetse na nyina, cyane cyane ko uyu mwana aba yifuzwa kubonwa n’abantu benshi ndetse n’itangazamakuru.
Kanye ati “sinabwira America byishi ku muryango wanjye, uyu ni umwana wanjye si umwana w’America n’isi yose”
TMZ
BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW
0 Comment
nonese yayiriye?
bambarize yarayiriye?
ariko abantu bariyemera ngo umwana si uwamereka ndumva babyaye igitangaza ariko burya umwana wese ninkundi waba urande mwesemuca hamwe abantu biyemera barya ahantu.
Comments are closed.