Digiqole ad

Karate: U Rwanda ruzitabira amarushanwa yo ku rwego rw'Afurika

Ikipe y’igihugu ya Karate y’abakuze (Senior), izitabira amarushanwa ya Karate yo ku rwego rw’Afurika ateganyijwe kubera i Dakar mu gihugu cya Senegal, guhera tariki ya 1o Kanama kugera ku ya 16 Kanama 2014.

Ruslan Adamov arizeza abanyarewanda ko iyi kipe izitwara neza
Ruslan Adamov arizeza abanyarwanda ko iyi kipe izitwara neza

Ayo marushanwa u Rwanda rugiye kwitabira, ni amarushanwa ya 15 yo kurwego rwa Afurika( 15th African Senior Karate Championship), u Rwanda rukaba rugiye kuyitabira ku nshuro ya gatatu.

Umuseke mu Kiganiro na Ruslan Adamov, umutoza w’iyi kipe, yatangaje ko ihagaze neza, bitoje bihagije kandi bamenyereye amarushanwa, akaba yizera ko bazitwara neza.

Yagize ati “Abenshi muri aba bakinnyi si ubwa mbere bitabiriye amarushanwa yo ku rwego rw’Afurika, kuko abaheruka banazanye imidari bakiri Junior, batatu muri aba bakinnyi bitabiriye amarushanwa yo ku rwego rw’Isi, nabwo ntibitwara nabi.’’

Ruslan akaba avuga ko ashingiye ku myitozo aba bakinnyi bakoze n’ubunararibonye bafite, nta kabuza bazitwara neza, bakegukana imidari muri aya marushanwa.

Twajamahoro Sylvestre, Kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru mu mukino wa karate, yatangarije Umuseke ko imyitozo babonye ihagije, ikipe imeze neza, abakinnyi bafite ishyaka ryo kuzahagararira igihugu neza kandi ko hamwe n’Imana bazegukana imidari muri aya marushanwa.

Iyi Kipe y’igihugu izaserukira u Rwanda muri aya marushannwa y’Afurika muri karate ikaba igizwe n’abakinnyi 16, barimo abakobwa batatu bazarushanwa muri kata, batatu bazarushanwa mu gukubitana ‘Kumite’, abahungu batatu bazarushanwa muri kata, ndetse n’abahungu bagera ku umunani bazarushanwa muri Kumite.

Abazarushanwa muri kumite bakazarushanwa mu makipe, ndetse no mu biro bya buri wese.

Morale ni yose mu ikipe bizeye insinzi
Morale ni yose mu ikipe bizeye intsinzi
Aba nibo bazaserukira u Rwanda  muri iyi mikino
Aba nibo bazaserukira u Rwanda muri iyi mikino

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish