Karasira yatsindiye 1 158 000 muri Airtel NI IKIRENGAAA!
Umukozi wa Lab muri Polyfarm Clinic witwa Karasira Jean Paul ni we watsindiye amafaranga ya promotion ya Airtel Ni Ikirengaaa! Atsindirwa buri munsi n’umukiliya wiyemeje kwinjira mu mukino.
Karasira usanzwe utuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yatomboye amafaranga y’u Rwanda 1 158 000 muri Airtel Ni Ikirengaaa!
Mu biganiro bya Promotion ni Ni Ikirengaaa! Bica kuri TV One, Karasira yagize ati “Aya mafaranga azamfasha gutangira ubucuruzi, kandi ndifuza ko buzatera imbere.”
Yongeyeho ati “Ndashimira cyane Airtel Rwanda. Iyi promotion ihinduye ubuzima bwanjye.”
Ikiganiro kivugirwamo abatsinze n’ibijyanye na Promotion ya Airtel Ni Ikirengaaa! Gicaho kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, saa moya z’umugoroba (7:00pm) kikongera kunyuzwaho mu gitondo saa moya (7:00am).
Ni ikirengaaa! Ifasha uyinjiyemo kubona inyongera ya 300% ku mafaranga yo guhamagara kandi akaba mu banyamahiwe batsindira amafaranga buri munsi agera kuri miliyoni 1,5.
Ikiyongereye kuri ibyo, abanyamahirwe babiri buri cyumweru bashobora gutsindira tike y’indede, bakajya i Rubavu kuruha iminsi ibiri bagiye muri kajugujugu, bakaba muri Serena Hotel, bishyurirwa byose i Rubavu.
Indege ibavana ku kibuga cy’indege cya Kanombe, bakajya i Rubavu, bakahamara iminsi ibiri, ndetse imodoka nziza ya V8 ikazahabakura ibasubiza iwabo. Abo bantu bahabwa amafaranga 100 000 yo kubafasha kugura ibyo bakeneye.
Tsindira amafaranga buri munsi na Airtel, kanda *141*1#. Icyo gihe uhita ubona ubutumwa bugufi bukubwira ko ubonye inyongera ya 300% kandi ukabona n’ubundi bukubwira ko winjiye mu banyamahirwe bashobora gutombora.
Icyo gihe umukiliya nyuma y’umunsi umwe gusa aba yajya mubatsindiye ibihembo. Iyo watsinze, nomero iguhamagara ni 073 100 00 00 gusa.
UM– USEKE.RW