Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball n’umukunzi we bashyingiwe
Christophe Mukunzi Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Nice Giramata Muhizi kuva kuri uyu wa kane nimugoroba ubu ni umugore n’umugabo nyuma yo gushyingirwa byemewe n’amategeko mu murenge wa Remera kuri iki gicamunsi.
Mukunzi akina Volleyball nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Payas Belediye Spor Voleibol muri Turukiya, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba aribwo yari yeretse umuryango we uyu mugore bashyingiranywe none nyuma y’imyaka itanu bakundana bahujwe na Voleyball.
Mukunzi bagenzi be bita Giba, yabwiye Umuseke ko uyu mukunzi we bamenyanye mu 2011.
Ati “Bwa mbere mpura na Giramata nakinaga muri ASV Blida yo muri Algeria. Ariko mu kiruhuko iyo nazaga mu Rwanda nakiniraga Lycée de Nyanza. Bwa mbere twahuriye kibuga cya Volleyball cya Kimisagara yaje gufana Lycée de Nyanza kuko ariho yigaga.
Byarantangaje kubona umukobwa uza kudufana kandi twakiniye i Kigali, umukino urangiye naramwegereye turaganira. Twakomeje kujya tuvugana kugera dukundanye, none birangiye dusezeranye kubana.”
Ubukwe bwa bombi buzataha tariki 09 Nyakanga 2016 aho azasaba uyu mukobwa iwabo bakanasezerana imbere y’Imana n’abantu muri Paroisse ya Kicukiro uwo munsi.
Photos © R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
very nice to you
Waouh. Mukunzi Courage. Nkuzi Kera i Kirinda ukiri Gato. Imana igukuze muri byose.
Congratulations captain!!
Wow ! Congz capitain! Ibi bintu ndabishyigikiye
Comments are closed.