Digiqole ad

Kangondo ya mbere basuye abarokotse Jenoside babafata mu mugongo

 Abahagarariye abandi bo mu Mudugugu wa Kangondo I mu Kagari ka Nyarutarama, bafatanyije n’abakozi b’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco, basuye imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubabafata mu mugongo ndetse bakanabayagira, iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mata 2014.

Aba ni abahagarariye abandi bo mu Mudugudu bose wa Kangondo ya mbere mu gusura iyi miryango
Aba ni abahagarariye abandi bo mu Mudugudu bose wa Kangondo ya mbere mu gusura iyi miryango

Ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa n’Abaturage batuye muri uyu mudugugu wa Kangondo, aho cyane cyane mu bihe byo kwibuka baba hafi Abarokotse Jenoside, kugira ngo be guheranwa n’agahinda.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kangondo ya mbere Ndushabandi Faustin, hamwe n’umuyobozi w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco Rutangarwamaboko Modeste batangarije Umuseke, uko iki gikorwa cyagenze.

Rutangarwamaboko yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo bw’umuco, kuko kuva na kera iyo umuntu yapfushaga, bamubaga hafi, bakamusura, bakamuyagira, bakamufata mu mugongo.

Ku bwe ngo igikorwa cyo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntigikwiye kwitwa icyo gufasha abatishoboye, kuko abatuye muri Kangondo ya mbere, bamaze kwigira kandi bigaragara ko bishoboye, ahubwo bagiye kubigira imishinga yazatuma bakomeza kwiteza imbere, bakarushaho kwigira, bityo bagatangira no kujya bafasha abo mu yindi midugudu baturanye.

Gitifu w'akagari na Rutangarwamaboko
Gitifu w’akagari na Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko akaba yanaboneyeho kwibutsa abantu ko umuntu agirwa n’abandi, ko kandi kubaho ari ukubana, akaba ariyo mpamvu bahisemo kuzajya bakora iki gikorwa buri mwaka kugira ngo barusheho kurwanya ubwigunge ndetse n’ihungabana mu barokotse, riterwa hato na hato no kuba bonyine.

Imiryango uko ari itatu yasuwe, irimo uwa Nkurunziza Francois, uwa Murekatete Francoise ndetse n’uwa Kazuruhire Perusi.

Batangarije Umuseke ko banezezwa no kuba bafite abaturanyi beza bababa hafi muri byose mu bihe nk’ibi byo kwibuka, banasaba ko abandi bafatiraho urugero, bakamenya ko kubaho ari ukubana kandi bakabana neza n’abandi.

Bava gusura Kazuruhire bari bahuje urugwiro cyane
Bava gusura Kazuruhire bari bahuje urugwiro cyane
Aba nibo basuye umuryango wwa Kazuruhire Perusi
Aba nibo basuye umuryango wwa Kazuruhire Perusi
Yishimanye cyane n'abashyitsi bamusuye ahamya ko byamwongereye imbaraga gusurwa.
Yishimanye cyane n’abashyitsi bamusuye ahamya ko byamwongereye imbaraga gusurwa.
Abayobozi b'ikigo Nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco aribo Rwagasana Eric ibumoso na Rutangarwamaboko Modesate iburyo
Abayobozi b’ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco aribo Rwagasana Eric ibumoso na Rutangarwamaboko Modesate iburyo

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKESE.RW

0 Comment

  • Icyo mwakoze ni gikuru mu muco nyarwanda murakawuhorana!

Comments are closed.

en_USEnglish