Digiqole ad

Kamuhanda : kuwa kane ni umunsi w’Isoko ry’Itabi gusa

Itabi riturutse i Burundi, DR Congo, Uganda n’irituruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda rihurira mu isoko rya Kamuhanda buri wa kane w’icyumweru nk’umunsi iri soko ricururizwamo itabi gusa.

Mu isoko rya Kamuhanda kuri uyu wa kane
Mu isoko rya Kamuhanda kuri uyu wa kane

Iri soko riherereye mu karereka Kamonyi ukinjira mu ntara y’Amajyepfo uvuye mu mujyi wa Kigali wambutse umugezi wa Nyabarongo mu kuboko kw’iburyo.

Usibye abarihashora n’abaza kurirangura ntabantu benshi bazi ko uwo munsi wa kane wagenewe ubucuruzi bw’itabi gusa ku isoko rya Kamuhanda.

Ubusanzwe iri soko rihinda cyane kabiri mu cyumweru, ku cyumweru no kuwa kane, ariko kuwa kane ukaba umunsi wahariwe abacuruza itabi bavuye ahatandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

Ku cyumweru bwo abantu batuye mu mujyi wa Kigali usanga hari benshi baje kwihahira muri iri soko riri mu nkengero z’Umujyi baje guhaha ibiribwa cyane cyane biba biri ku giciro kiri munsi y’icyo mu mujyi.

Buri wese aza gucuruza iryo afite
Buri wese aza gucuruza iryo afite

Abel Kabagambe ni umunya Uganda uzana itabi ry’ibikamba ku isoko rya Kamuhanda, avuga mu Rwanda ahabona agafaranga kubera igikamba ahazana.

Ati « Kuwa gatatu mu gitondo nzindukana Fuso (imodoka y’ubwikorezi) yuzuye itabi duhinga iwacu, cyangwa naranguye za Ntungamo na Kabale, kuwa kane mba nageze hano nje gucuruza. Akenshi ndaricuruza rigashira niyo ridashize ndisubizayo nkaricuruza Uganda. »

Umwe mu banyarwanda bacuruza itabi hano wavuze ko yitwa Emmanuel we yatubwiye ko itabi rigurwa cyane hano. Ati « ikibazo ni umusoro uri hejuru utuma akanyungu kaba gacye. »

Itabi ry’igikamba rinyobwa cyane n’abaza n’abacyecuru, usibye ko n’inganda ariryo ziheraho zitunganya amasegereti, ubu yazamuye igiciro.

Naho ku binywera iryo bitekereye rero ku isoko rya Kamuhanda kuwa kane ni umunsi waryo gusa.

Nubwo rigira ingaruka mbi ku buzima, tukaba tutanashishikariza uwo ariwe wese kunywa itabi, ariko riranyobwa ndetse abarinywa kurireka ngo si ikintu cyoroshye.

Isoko ryose riba ari itabi gusa
Isoko ryose riba ari itabi gusa
Iri tabi ryari ryavuye i Burundi
Iri tabi ryari ryavuye i Burundi
DSC_0099
Baragura banagurisha itabi
DSC_0105
Ushobora kugura ikibabi cyangwa ikizingo cyose
DSC_0123
Uyu ni urishoye mu isoko
DSC_0126
Aba bamaze kurangura barahambira ngo batahe

 

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntibyorope itabi ryagiza ubuzima reta nirusheho kubigisha

  • ni irigoyi gusa abantu banywa itabi nabo baba banuka kurarana nabo,gusomana nabo,gusangira nabo bitera iseseme

    • Ntaho ushingiye kwinwera agatabi kibibabi kubakambwe ntacyo bitwaye

  • Sindinywa kandi sisyigikiye Abarinywa ariko nawe invugo ukoresheje iteye iseseme kuKo mbona rinywebwa n’abasaza….

  • Iri tabi rwose rikwiye kwamaganwa ndetse mukagira uruhare mwigisha abaturage kuko mbonye bino bintu mumafoto numva binteye ubwoba police rwose nitabare ibidufashemo.

    • Ange rwose mbere yo kwamagana iri tabi uzabanze uvuge bafunge za tabarwanda (tumbaco), intore, impara., Sm, danihilli,… ariya matabi niyo baba arimo Nicotine nyinshi cyane, njye ahubwo ndabona bagakwiye guteza imbere iri soko bakarishakira Ibikoresho byabugenewe,…

Comments are closed.

en_USEnglish