Digiqole ad

Kampala: Bibutse Jenoside ku nkengero za Victoria

Ikiyaga cya Victoria cyakiriye imibiri y’abatutsi bicirwaga mu Rwanda mu 1994, ku cyumweru tariki 7 Mata abanyarwanda baba, bakora cyangwa biga muri Uganda bibutse Jenoside i Kampala mu Karere ka Rakai ahitwa Kansesero.

Aha ni ahashyinguye imibiri y'abatutsi bavanywe mu kiyaga cya Victoria
Bibukiye ahashyinguye imibiri y’abatutsi bavanywe mu kiyaga cya Victoria, aho banashyize indabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro

Aba banyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango watangiwe n’amasengesho y’abahagarariye amadini babanje gusenga basabira abazize Jenoside.

Ambasaderi Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda yabwiye abari bitabiriye icyo gikorwa ko Jenoside yabaye mu Rwanda yatewe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

Yibukije ko gutsemba Abatutsi atari ibintu byituye aho, ahubwo ari umugambi mubi wateguwe igihe kirekire bihereye mu kuremamo ibice abanyarwanda.

Ati “ Ariko icyiza ni uko byahagaritswe, ubu u Rwanda rumaze kwiyubaka, ni igihugu gifite amahoro, ubutabera n’amajyambere agenda agerwaho ku buryo bushimishije imyaka ibaye 19.”

Ambasaderi Frank Mugambage akaba yavuze ko abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bagomba gukomeza kwiyubaka no kwiyubakira igihugu bagiteza imbere ariko batibagiwe ayo mateka mabi no kwirinda ko yazongera.

Buri muntu wafashe ijambo muri uyu muhango yagarukaga ku gushimira abahagaritse Jenoside, ndetse no gushimira intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kubera ubuyobozi bwiza.

Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa barimo abanyeshuri biga muri Kaminuza za Makerere University, Uganda Christian University, Mbarara University, Kampala university, St Laurent University n’izindi.

Hiyongereyeho ndetse n’abanyeshuri biga muri Kigali Health Institute (KHI) baje i Kampala kwimenyereza (stage) ibyo gucisha abarwayi mu cyuma (Medical Imaging Sciences) mu bitaro bya Mulago i Kampala.

Mupende Gideon
UM– USEKE.COM

en_USEnglish