Digiqole ad

Kamonyi: Umugore ‘yafashwe kungufu’ n’abagabo batanu banamwambura utwe

 Kamonyi: Umugore ‘yafashwe kungufu’ n’abagabo batanu banamwambura utwe

Kuri iki cyumweru, mu kagari ka Mataba mu murenge wa Kayenzi umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ku ngufu banamwambura telephone ye n’amafaranga ibihumbi bitanu yari yitwaje.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi buvugako y’umugore (tutatangaza imyirondoro kubera iki kibazo) yafashwe kungufu mu masaha y’ijoro ubwo yaratashye bwije.

Uyu mugore ngo yafatiwe mu gashyamba n’aba bagizi ba nabi atashye, mu gitondo aya makuru nibwo yamenyekanye nk’uko umwe mu baturanyi b’uwafashwe yabibwiye Umuseke.

Uyu ngo yajyanywe kwa muganga amerewe nabi cyane nyuma yo gutabaza agatabarwa ariko abamufataga ku ngufu bagacika.

Abafashe uyu mugore ku ngufu ntibarafatwa, ariko ngo mu bamufashe ku ngufu harimo abo azi, ubuyobozi bw’Umurenge ngo buri gufatanya n’abashinzwe umutekano kubashaka.

Umugore wafashwe ku ngufu ari mu bitaro bya Remera-Rukoma ngo akurikiranwe n’abaganga.

Mu karere ka Kamonyi
Mu karere ka Kamonyi
Mu kagari ka Mataba mu murenge wa Kayenzi
Mu kagari ka Mataba mu murenge wa Kayenzi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • birababaje abo bagizi ba nabi bazabakanire urubakwiye .

  • Erega muri uru Rwanda dukwiye guhaguruka tugasenga cyane, ariko tugasenga tubikuye ku mutima kandi nta kujenjeka, kuko iyo urebye ibisigaye bihabera bigutera kwibaza byinshi. Hari ubusambanyi ndengakamere, hakaba n’ubutiganyi butihishira. Ibyo gufata ku ngufu nabyo ubu bireze.

    • Ibyo ni ibisanzwe Gitarama ntawigeze ayihana. Ibibi byose bibera mu Rwanda niho bikomoka. Uwitwa Akayezu yafungiranye abagore n’abakobwa b’abatutsikazi amagana yabambuye ubusa. Ahamagara interahamwe n’ingore zazo ati ntihazagire umbaza uko umututsikazi aryoha… babaturuka inyuma bakubita bohereza mukibuga cya Komine maze abagabo babasimbukira nka za Rusake abagore binterahamwekazi bogeza. ibaze. i Gitarama ntakitahabera.

  • Ariko se uyu Rwasubutare we ni muzima gutinyuka kuvuga aya magambo. aho we si INTERAHAMWE. Gitarama na Akayezu ni ibinu bitandukanye. Umwe ni umuntu ikindi ni Perefegitura ya Kera yaranzwemo ibyiza byinshi.Bene iyi mvugo ibinyamakuru byari bikwiye kudatuma ihita kuko ikururura amacakubiri. Nuku ingengabitekerezo ya Jenosida yigaragaza iyo tweereje Jcyunamo. Imvugo nkiyi irababaje ni igaragaza za 30% z’abanyarwanda bakigaragaza ingnengabitekerezo ya Jenoside. umuntu nka Rwasubutare ubu yakorana ate n’ukomoka i Gitarama.

Comments are closed.

en_USEnglish