Kamonyi: Ntibakoresha akanozasuku kuko batumvikana ku ugomba kukishyura
Abamotari n’abagenzi bakorera ku maseta y’abamotari bo mu karere ka Kamonyi ntibavuga rumwe ku ugomba kukishyura, n’ubwo muri bose bemeza ko nta uyobewe akamaro kako ariko bagahitamo kukihorera ngo badapfa amafaranga.
Bamwe mu bamotari batangaje ko gukoresha akanozasuku byababangamiraga. Bavuga ko bamaze amezi agera kuri atanu batagakoresha, ariko ntacyo bibatwaye kuko abagenzi batemera kongera amafaranga 50 ya ko kuyari ateganyirijwe urugendo.
Abatwara moto bibaza impamvu aribo bahanirwa akanozasuku kandi umugenzi ariwe karinda indwara.
Umwe muri bo aragira ati: “Bibaye byiza, n’Abanyarwanda bandi bagombye kwigishwa ibyiza by’akanozasuku, nk’uko bigishwa gukoresha agakingirizo mu kwirinda sida cyangwa kubyara”.
Ngo icyo gihe umugenzi yamenya ko agomba kukigurira kuko ariwe karindira ubuzima. Aba bamotari basaba ko hakongerwa amaguriro y’akanozasuku kuko n’umugenzi akeneye kukigurira, atamenya aho tugurirwa ku cyicaro cya Koperative za bo.
Bamwe mu bagenzi bo bavuga ko kuba nta tunozasuku dukoreshwa mu karere ka Kamonyi, abagenzi babyungukiramo kuko byatumye amafaranga y’urugendo atiyongerabavuga ko batayobewe akamaro k’akanozasuku ariko bavuga ko umumotari ariwe wakagombye kukishyura ntagire icyo yongera ku giciro cy’urugendo.
Benjamin Nkurunziza, Perezida wa Sendika y’abakora umwuga wo gutwara moto (SYTRAMORWA), ishami rya Kamonyi, Asaba ko habaho ubukangurambaga ku bagenzi, bagahindura imyumvire bakemera kukigurira kuko ibiciro baba barashyizeho bakuyeho akanozasuku, abamotari babihomberambo.
Felicien Kwitonda, Perezida w’indi koperative y’abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi (COCTAMOKA), ku bwe, ngo yumva ko kuba ikoreshwa ry’akanozasuku ari itegeko rya RURA (Ikigo cy’igihugu cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro), abamotari barimo gukangurirwa kongera kugakoresha.
Ati: “Bazajye bumvikana n’umugenzi akigurire; niyaganga umumotari akamugurire”.
Akavuga ko nibongera kubyutsa ikoreshwa ry’akanozasuku, umumotari utazajya ufatwa atagahaye umugenzi azahanwa.
Akanozasuku kashyizweho mu mpera z’umwaka wa 2011, mu rwego rwo kwirinda uruhererekane rw’imyanda n’indwara byakwirakwizwa n’ingofero (casque) abamotari baha abagenzi. Ako kanozasuku gakoze nk’akagofero gato bambara imbere ya casque, kagakoreshwa inshuro imwe gusa.
©Kigali Today
UM– USEKE.COM
0 Comment
MURAVUGA KU KAMONYI, SINABONYE NO MU MUJYI WA KIGALI KARANANIRANYE! UMUMOTARI AHERUTSE KUMBWIRA KO UBWARI BWATUMIJWE ABA SOMALI BABUSHIMUTIYE MU NYANJA. NIBAHINDURE POLITIKE YABWO, HATUMIZWE CASQUES ZISUKURA UBWAZO (AUTO-PULVERISATION).
Comments are closed.