Kamonyi barasaba iki Perezida uzatorwa?
Umuhanda wa Rugobagoba – Nyamiyaga – Rukunguri uhuza Kamonyi na Ruhango ukoreshwa n’abaturage benshi kandi ufitiye inyungu benshi, bifuza ko washyirwamo kaburimbo. Kiri mu by’ibanze abatuye aka gace basaba Perezida uzatorwa.
Abaturage mu mirenge ya Gacurabwenge, Nyamiyaga, Rugarika na Mugina bakoresha kenshi uyu muhanda bavuga ko abayobozi b’Akarere basimburanye bagiye bemera gukora uyu muhanda ariko bagasoza manda zabo uzakozwe.
Ibyishaka Francoise wo mu Mudugudu wa Ruyumba, Akagari ka Kaburimbo, Umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko Umukandida bifuza gutora agomba kwita kuri iki kibazo cy’umuhanda kandi ngo akawushyiramo kaburimbo kuko ucamo imodoka nini, zitwaye imitwaro iremereye.
Yagize ati “Uyu muhanda ufitiye akamaro abaturage batari bake kubera ko abenshi bahahira muri aka gace, ni naho abubaka mu Mujyi wa Kigali bavana amabuye meza n’imicanga.”
Bisengimana Jean Damascène wo mu murenge wa Mugina avuga ko ubu bishimira cyane ko begerejwe ibikorwa birimo amashanyarazi, amazi meza, amavuriro ndetse n’amashuri y’imyaka icyenda na 12.
Bisengimana ati “Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 insinga z’amashanyarazi zanyuraga hejuru y’amazu yacu, kwiga no kwivuza byari ibibazo ubu byinshi muri ibi twarabibonye, igisigaye ni umuhanda wa kaburimbo.”
Abaturage bo mu mirenge ya Ngamba, Kayenzi, Karama na Kayumbu nabo bagiye bagaragaza ko bafite ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi nabyo bitaragera kuri benshi.
Bakifuza ko Perezida uzatorwa ibi yabishyiramo imbaraga nabo bakiteza imbere kurushaho.
Imbuto y’imyumbati
Emeritha Mukanyonga we avuga ko imbuto y’imyumbati ari cyo kibazo gihangayikishije abaturage muri aka gace gahinga cyane imyumbati.
Mu myaka nk’ibiri ishize aha habaye ikibazo cy’imbuto z’imyumbati zagiye ziba mbi zigahombera abazihinze ntibasarure.
Uruganda rutunganya imyumbati rwo mu karere ka Ruhango nabo bashoragaho iyabo rwabigizemo ikibazo gikomeye cyo kubura umusaruro ukenewe ngo rutange umusaruro narwo rwitezweho.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE/Kamonyi
2 Comments
Umuhanda uva Ruyenzi uzamuka Gihara-Runda nawo urakenewe cyane dore aho abayobozi bahereye badutendekera. Ubwinshi bw’imodoka zihaca butera ivumbi ritagira uko ringana ugasanga abawuturiye babana naryo mu nzu. Hatagize igikorwa ibitaro byitege abarwayi benshi.
TURIFUZA CYANE KUGABANYA UMUSORO KU BUTAKA HAKAJYA IBIKORWA BIRIMO.