Digiqole ad

Kamonyi: Abarangije amasomo y’ubumenyi ngiro ikizere cy’ubuzima bwiza ni cyose

Abarangije amasomo y’ubumenyingiro mu kigo cya Eden Business Center  giherereye mu murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi bavuga ko amasomo bahakuye ubu ari guhindura ubuzima bwabo kandi batangiye kwihangira imirimo iciriritse bahereye ku byo bize. Ikizere cy’ubuzima bwiza imbere bakaba ngo bagifite cyose. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu gushishikariza abantu gukurikirana amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro.

Uyu mukobwa arerekana ubumenyi yungutse bwo gukora amasabune
Uyu mukobwa arerekana ubumenyi yungutse bwo gukora amasabune

Nyirasafari Fatuma umunyeshuri warangije muri iri shuri agahita ahabwa akazi muri iri shuri avuga ko kwiga aha byamugiriye akamaro kuko ngo nyuma yo kurangiza amasomo ubu ashobora gukora amasabune akomeye n’ayamazi, amavuta yo kwisiga,ingwa zifashiswa mu bigo by’amashuri,gukora irangi,gukora ibitenge,gukora imijyina ihingwaho ibihumyo ,gukora buji no gukora imitobe igiye itandukanye.

Nibishaka Fabien ukomoka mu karere ka Musanze nawe warangije kuri kino kigo avuga ko ibyo biga gukora bizabateza imbere dore ko hafi ya byose byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati “ibyo twiga gukora ni ibintu bikenerwa n’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi,nk’ubu twiga gukora amavuta,isabune ingwa,amarangi,ibitenge n’ibindi, urumva ko abantu bazajya babigura,ikindi kandi nshobora kubyikorera nkabikoresha mu rugo iwanjye, mbese ubu sinzongera kugira icyo ngura ngo nkore isuku ahubwo nzajya mbyikorera.

Abarangije amasomo bakomeza gukangurira abantu bo mungeri zitandukanye cyane cyane abanyeshuri barangije amashuli yisumbuye, kuko ngo aricyo cyiciro usanga kidafite akazi,  ko bayoboka  ibigo byigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro kuko byabafasha guca ukubiri n’ubushomeri.

Barerekana ubuhanga bwabo mu gukora amasabune
Barerekana ubuhanga bwabo mu gukora amasabune

Hagenineza Protais warangije muri iki kigo, uvuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yamaze imyaka ibiri yicaye ntakazi agira, nyuma  aza gufata umwanzuro wo kujya kwiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro, none ubu afite akazi yahawe n’uko hari ibyo yize bijyanye n’ubumenyi ngiro harimo gukora amasabune amavuta,buji ,ingwa n’ibindi bikoresho bitandukanye bikoreshwa mu isuku, bityo akaba akangurira urubyiruko rugenzi rwe ko rwahaguruka rugatekereza kure mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cy’ubukene.

Mme Alice Muhirwa Umuyobozi  w’ikigo Eden Business Center avuga ko bamaze kwigisha abanyeshuli basaga 2 500, muri abo bose bamwe bamwe babonye akazi muri iki kigo abandi bajya gukorera ahandi hatandukanye.

Avuga ko bafasha abantu  kubaha amahugurwa kubijyanye no guhanga imishinga iciriritse,kwigisha abantu gukora uruganda ruciriritse ndetse ngo bafasha n’abahinzi kubona imbuto z’indobanure.

Abarangije muri iki kigo barimo abasanzwe bararangije kwiga no muri Kaminuza, abarangije amashuri yisumbuye, abatazi gusoma no kwandika ndetse n’ababana n’ubumuga.

Bose bavuga ko uruganda rushoboka mubushobozi buke umunyarwnda afite akabasha kugera kukigero gisabwa cy’ubuziranenge waba ufite imashini cyangwa utayifite,kuko ngo burya n’iwawe mu rugo ushobora gukora uruganda ruto rukora ibintu bishobora guhangana n’ibindi ku isoko.

 Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mumpe igiciro cyo kumenya neza gukora isabune ,irangi.Maze nzaboherereze umunyeshuri. murakoze kHz an sub ize kuri email

Comments are closed.

en_USEnglish