Kamishi yataye ibyangombwa bye mu bwiherero
Kuri uyu wa gatanu, aho yiga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, umuhanzi Kamishi yataye mu bwiherero ikofi irimo ibyangobwa bye ubwo yiteguraga ikizami yari afite.
Mu gihe yiteguraga iki kizami, Kamishi yanyarukiye mu bwiherero ngo yitunganye, maze akuramo ikofi ayirambika iruhande aho, ariko arangije icyari cyamujyanye ntiyibuka kuyifata, nkuko yabidutangarije.
Nyuma yo kugenda yagarutse kureba niba yabona ikofi ye ariko asanga ntayihari. Kugeza ubu Kamishi yasabye abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza ko uwabona ibi byangombwa bye yabimushyikiriza.
Muri iyi kofi ye ikimuhangayikishije ngo ni uko harimo impapuro zigaragaza (justifications) impamvu atakoze ibizami bimwe na bimwe.
Usibye izo mpampuro ngo harimo Indangamuntu, ikarita y’ishuri, ndetse n’udufaranga duke nkuko yabitangarije UM– USEKE.COM
Kamishi ni umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu ishami ry’itangazamakuru muri iyi kaminuza gatolika ya Kabgayi. Akaba ariko amaze no gushinga ibirenge i Muhanga, kuko ahafite inzu abamo iyo yaje kumasomo, ndetse akanagira amasezerano na Orion Club yo kuharirimbira buri wa gatanu.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
16 Comments
uyu mutype ariko ni indangare,aba yataye ibyangombwa ngo bamutwikiye aho yandikaga injyana ze….,ewana azisubireho kabisa
niyihangane azabibona ntiyihebe .
Ko mbona bari bari kubwirana se n`uriya mukenyezi muri ICK biremewe? Ndabona rwose basa n`abari kwiganirira basabanye keretse niba le type yari amaze kumubaza ko yaba yamutoreye biriya bya ngombwa, naho atari byo umwe muri bo ndabona yari kubaza undi cg ashaka gutera ka coup d`oeil!
Ihangane Kami!
Karibu soma neza,ntabwo bakoperaga ahubwo bari barikwitegura exam.Ni mbere y’uko exam iba ntusebya ICK ntabwo bakopera
I am very sorry Bwana Bana. Ndabona koko bari mu gukora revision bitegura exam. I apologise for that comment.
Bibaho nshuti kdi ntiwihebe pe uzabibona.peace
nu musazi ahubwo, rimwe ngo yataey ikaye yindirimbo, ubundi ngo ibyangombwa, shiit
Kamishi ni danger mukwigaragariza abafana too mbona babihimba ariko uyu mwana barikumwe ntakora etude.
KAMISHI ARIKO UBUSANZWE SE YAGIRAGA IPOTOMONI,
KO NABONAGA ABA AFITE UDUPAPURO TWINSHI
NAKOMEZE ASHAKISHE, ABAZE UMUHISI NUMUGENZI
KANDI NABIBURA NZAMUFASHA KUBONA IBINDI
NIZEREKO NTA NDIRIMO YATAYEMO MUZO AMAZE GUHIMBA
Sorry brother!
Mpise nibuka ari kuri stage muri salax apfunyurura udupapuro mu mufuka akadusoma tumwe tutanasomeka. Uretse no kwisebya ufata document a usage administrative ukayishyira mu ikofi umuntu wiga kaminuza koko? uratwigaragarije cyokora uwo uri we. Gusa nanjye mpamya ko kamishi nta kofi agira aba afite udupapuro twinshi. gusa njy mbona afite n’ ikibazi kiri psychologique, nagane centre psycho-social bamufashe.
Sorry!KAMISHI tuzagufasha gukomeza
gushakisha umuntu nkawe kubaho nta
byangombwa byaba bibabaje.
kamishi rero ihangane kuko nanjye maze kwibwa amafranga arenga200000milles.ntabwo nayataye nkawe byibuze?
Sibo bambarira amapantaro muntege se, niyihangane azajye agura ayafite amapesu kumifuka y`inyuma.
Kamichi Ihangane ariko nanone nakugira inama yo kugendera kure Police bataza kujyana kwa Kabuga kandi uru mustar twemera twese
Comments are closed.